Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Post iviga ko Tiana w’imyaka 31, yashyingiranwe na Broadnax w’imyaka 37 kuwa 14 Mata 2026. Inkuru y’urukundo rwabo yatangaje abantu benshi cyane.
Ubundi Tiana yamenyanye na Broadnax mu mwaka wa 2024 ubwo Broadnax yari ari muri gereza, icyo gihe Tiana yigaga muri kaminuza mu cyiciro cya Master's, akaba yari ari kumukoraho ubushakashatsi mu masomo ye mu by’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu. Nyuma yaho yaje kwisanga icyari ubushakashatsi cyarahindutse urukundo.
Bamaranye imyaka ibiri bakundana, bandikirana amabaruwa, ndetse urukundo rwabo ruryoshye. Nyuma Tiana yaje kujya muri Texas gusura umukunzi we, barahura, barushao kumenyane, ndetse urukundo rukomeza kuryoha.
Ku wa 14 Mata, baje gushyingiranwa mu muhango wabereye mu buroko, ni umuhango wamaze iminota 20, kuri bo uyu wari umwanya mwiza, w’ibyishimo, ndetse w’agaciro mu buzima bwabo, n’ubwo bari babizi neza ko igihe basigaranye bari kumwe ari gito.
Tiana yavuze ko atari gushobora gukomeza gukundana n’umuntu batashyingiwe, cyane ko bakundanaga bikomeye kandi yizeye ko umukunzi we ari umuntu mwiza. Yakomeje kwizera ko ukuri kuzatsinda maze umugabo we akarekurwa, ariko biba iby’ubusa.
Tiana ntiyashoboye kwihangana ubwo yabonaga umugabo we bamaranye iminsi mike cyane yicwa. Yahagaze inyuma y’ikirahure cy’icyumba cyicirwamo abagororwa, ararira cyane, asakuza ati: “Ndagukunda!” mbere y’uko umugabo we ashiramo umwuka burundu.
James Broadnax, wari ufite imyaka 37, yishwe hakoreshejwe umuti wa pentobarbital ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 47 z’umugoroba.
Ibi byabaye hatitawe ku buhamya bushya bw’umuvandimwe we wavuze ko ari we warashe abantu babiri bishwe mu mwaka wa 2008, ari nabo Broadnax yishwe azira. N’ubwo ubu buhamya bwaje burenganura Broadnax, inzego z’ubutabera zarabwirengagije, zikomeza umwanzuro wo kumwica hatitawe ku makuru mashya bari bamenye.
Broadnax yari yarakatiwe urwo gupfa azira kwica abantu babiri batunganya umuziki wa Gospel, Stephen Swan na Matthew Butler, mu bujura bwabereye muri parikingi. Nubwo Broadnax yari yarigeze kwemera icyaha, nyuma yaje kuvuga ko ibyo yabivuze adafite ubwenge, kuko yari yasinze kandi atari ameze neza mu mitekerereze.
Ku munota wa nyuma, mubyara we Demarius Cummings yatanze inyandiko yemera ko ari we warashe abo bantu. Abunganizi ba Broadnax bavuze ko hari n’ibimenyetso bya ADN bigaragaza ko koko ibyo ari ukuri.
Ariko ubuyobozi bwa Texas bwafashe ibyo nk’“ibimenyetso bidahamye kandi bidafite agaciro”, bwanga guhagarika igihano yari yarahawe, nyuma y’iminota 21 nibwo James yahise yicwa.
Mu magambo ye ya nyuma, Broadnax yakomeje gutsimbarara ku kuba ari umwere ndetse azira ubusa ati: “Texas iri mu makosa. Ndi umwere.” Ariko kandi asaba imbabazi ku byabaye, agaragaza ko yicuza uruhare rwe muri ubwo bujura bwavuyemo urupfu.
Mu gihe Broadnax yahabwaga urushinge rwica, Tiana yarababaye cyane, ndetse, yandika ku mbuga nkoranyambaga ati: “Bishe umugabo wanjye, bamwishe urupfu rubi cyane. Ese ibyo ni ubutabera?”
Yavuze kandi ko bamwe mu miryango y’abishwe na Broadnax bari bishimye, baseka mu gihe bicaga umugabo we, ibintu byamubabaje kurushaho.
Mu masaha ya nyuma mbere y’urupfu rw’umugabo we, Tiana yasabye abamukurikira kuri TikTok gusengera umugabo we, anavuga amagambo yuje agahinda ati: “Mutware njye, we mumureke”
Urupfu rwa Broadnax ni urwa gatatu ruteje impaka zikomeye muri Texas muri uyu mwaka, rukaba rukomeje kongera impaka ku gihano cy’urupfu cyane cyane ku bijyanye n’amakosa ashobora kuba mu manza zitabyuze mu muco, zigaragaramo kurenganya n’amanyanga.
Tiana avuga ko asigaranye agahinda n’igikomere cy’urukundo rwe rwarangiye mu buryo bubabaje. Icyakora atsimbarara ku kuba yemera adashidikanya ko umugabo we yari umwere, kandi ko azize ubusa.
Dusubire mu rubanza rwa Broadnax
Mu kuburana bwa mbere, Broadnax yemeye icyaha ndetse anavuga amagambo akomeye mu bitangazamakuru, yivuga nk’uwishimira ibyo yakoze. Yaje guhamwa n’icyaha.
Mu gihe cyo kumukatira igihano cy'urupfu, abamuregaga bakoresheje amagambo ya rap yanditse akiri muto, bagaragaza ko afite imyitwarire y’ubugome ishobora gutuma yongera kwica. Ibi byagize uruhare mu kumuhanisha igihano cy’urupfu.
Mu mezi yashize mbere y’uko yicwa, abamwunganiraga bakoze ibishoboka byose ngo bamukize igihano cy’urupfu, bageza ubusabe bwabo no ku rukiko rw’ikirenga rwa Supreme Court of the United States.
Basabye ko harebwa uko amagambo ya rap yakoreshejwe mu rubanza, ndetse n’uko inteko y’abacamanza yari igizwe ahanini n’abazungu, bishobora kuba byaragize ingaruka ku mwanzuro wafashwe.
Abahanzi bakomeye mu njyana ya rap nka Killer Mike na Travis Scott nabo bashyigikiye ubusabe bwo kutifashisha ibihangano mu manza, bavuga ko ibihangano bya muzika bitagombye gufatwa nk’ibimenyetso by’ukuri mu rukiko.
Nubwo ibyo byose byashyikirijwe inkiko, urukiko rw’ikirenga rwanze kubisuzuma, ruvuga ko Broadnax atigeze ahakana icyaha yemeye mbere, ndetse rugaragaza ko amagambo yavuze mu itangazamakuru icyo gihe yemeza uruhare rwe mu bwicanyi.

Mu byatumye akatirwa urwo gupfa harimo n'amagambo ya Rap yanditse kera akiri umwana

Broadnax yari yarakatiwe urwo gupfa azira kwica abantu babiri batunganya umuziki wa Gospel, Stephen Swan na Matthew Butler


Tiana Krasniqi yagaragaje amarangamutima y’agahinda gakomeye n’amarira ubwo yarebaga umugabo we, James Broadnax, yicwa


Mu gihe Broadnax yahabwaga urushinge rwica, Tiana yarababaye cyane, yandika ku mbuga nkoranyambaga ati: “Bishe umugabo wanjye, bamwishe urupfu rubi cyane. Ese ibyo ni ubutabera?”
