Iyi
album iri ku isoko kuva ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, aho ubasha
kuyumva unyuze ku rubuga rwa wwww.bwiza.rw. Igizwe n'indirimbo 14 uyu mukobwa
yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.
Mu
mashusho yashyize hanze, Mutoni Assia yavuze ko yafashe igihe gihagije cyo
kumva buri ndirimbo igize iyi album ya mbere y'uyu mukobwa wo mu inzu ifasha
abahanzi ya Kikac.
Ati
"Numvise ari ibintu byiza cyane. Kandi mu by'ukuri dukore ikintu cyo
gushyigikira umuntu agihari dushimire ibyiza amaze kugeraho."
Mutoni
wamenyekanye muri filime zirimo nka 'City Maid' na 'Seburikoko' avuga ko
ashingiye ku buryo izi ndirimbo zikoze ni 'nziza' kandi zifite 'ubuhanga'.
Yasabye
abantu gushyigikira Bwiza, kuko ari gukora akazi katoroshye kandi gasaba
ubwitange. Yavuze ko ari muri urwo rwego, yahisemo kugura album ye amadorali
1000 [Ararenga Miliyoni 1].
Iyi
album iragura ibihumbi 10Frw ku rubuga rwa Internet. Ariko hanashyizweho uburyo
ushobora gushyigikira ibikorwa bya Bwiza aho ushobora kugura iyi album
ushingiye ku bushobozi bwawe.
Mutoni
asaba buri wese ufite umutima wo gushyigikira umuziki kwitanga uko ashobojwe
akagura iyi album.
Uyu
mugore uherutse kwibaruka imfura ye, yavuze ko ashingiye kubyo azi 'umuziki
wacu ntabwo uragera aho uba wakora indirimbo ukunguka basi n'ayo washoye'. Kuri
we, asanga iki ari igihe cyo gushyigikira abahanzi no kubatera inkunga.
Bwiza
aherutse kubwira itangazamakuru ko ajya gutangira urugendo rw'umuziki 'numvaga
ari ibintu bitazashoboka'. Ashima itangazamakuru ku bw'uruhare ryagize mu
iterambere rye. Ati "Ndabashimira. Ntabwo mfite inka nyinshi ngo
ndabagabira mwese, gusa ndabashimira."
Yashimye
ubuyobozi bwa Label ye Kikac ku bwo kumufasha kurotora inzozi ze. Anashima
cyane aba Producer bamufashije mu ikorwa ry'iyi album kugeza irangiye.
Ati
"Ndabashimira cyane byimazeyo. Nibo bantu mba ndikumwe n'abo igihe kinini
[...] Niyo Bosco nawe yaba ahari akaza. Babyumve ko mbashimiye, kandi
ndabakunda."
Uyu
mukobwa yavuze ko hari benshi mu bahanzi yagerageje gukorana indirimbo n'abo
kuri iyi album, bamwe birakunda abandi biranga.
Iyi
album yasohotse nyuma yo gushyira hanze indirimbo zari zigize Extended Play
(EP) ye ya mbere yise 'Connect Me'.
Bwiza
yavuze ko iyi album yayise ‘My Dream’ kubera ko ‘kuba umuhanzi byari kimwe mu
bintu nifuza’. Yavuze ko no kugira album ‘ari bimwe mu byiza nahoze nifuza’.
Ati “Niyo mpamvu nahisemo kuyita inzozi zanjye."

Mutoni
Assiah yatangaje ko yaguze Album ya Bwiza Miliyoni 1 Frw
Mutoni
yasabye abafana b'umuziki gushyigikira abahanzi bagura ibihangano by'abo

Bwiza
asobanura ko iyi album yayitunganyije mu gihe cy'amezi arenga atandatu
Bwiza yavuze ko album ye ari inzozi zabaye impamo mu rugendo rw'umuziki we