Mutoni Assia yaguze album ya Bwiza $1000

Imyidagaduro - 21/07/2023 9:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Mutoni Assia yaguze album ya Bwiza $1000

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we, Mutoni Assia yatangaje ko yaguze album “My Dream " y'umuhanzikazi Bwiza $1000 [Miliyoni 1,176,666.00 Frw] nyuma yo kunogerwa n'ibihangano biyigize.

Iyi album iri ku isoko kuva ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, aho ubasha kuyumva unyuze ku rubuga rwa wwww.bwiza.rw. Igizwe n'indirimbo 14 uyu mukobwa yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.

Mu mashusho yashyize hanze, Mutoni Assia yavuze ko yafashe igihe gihagije cyo kumva buri ndirimbo igize iyi album ya mbere y'uyu mukobwa wo mu inzu ifasha abahanzi ya Kikac.

Ati "Numvise ari ibintu byiza cyane. Kandi mu by'ukuri dukore ikintu cyo gushyigikira umuntu agihari dushimire ibyiza amaze kugeraho."

Mutoni wamenyekanye muri filime zirimo nka 'City Maid' na 'Seburikoko' avuga ko ashingiye ku buryo izi ndirimbo zikoze ni 'nziza' kandi zifite 'ubuhanga'.

Yasabye abantu gushyigikira Bwiza, kuko ari gukora akazi katoroshye kandi gasaba ubwitange. Yavuze ko ari muri urwo rwego, yahisemo kugura album ye amadorali 1000 [Ararenga Miliyoni 1].

Iyi album iragura ibihumbi 10Frw ku rubuga rwa Internet. Ariko hanashyizweho uburyo ushobora gushyigikira ibikorwa bya Bwiza aho ushobora kugura iyi album ushingiye ku bushobozi bwawe.

Mutoni asaba buri wese ufite umutima wo gushyigikira umuziki kwitanga uko ashobojwe akagura iyi album.

Uyu mugore uherutse kwibaruka imfura ye, yavuze ko ashingiye kubyo azi 'umuziki wacu ntabwo uragera aho uba wakora indirimbo ukunguka basi n'ayo washoye'. Kuri we, asanga iki ari igihe cyo gushyigikira abahanzi no kubatera inkunga.

Bwiza aherutse kubwira itangazamakuru ko ajya gutangira urugendo rw'umuziki 'numvaga ari ibintu bitazashoboka'. Ashima itangazamakuru ku bw'uruhare ryagize mu iterambere rye. Ati "Ndabashimira. Ntabwo mfite inka nyinshi ngo ndabagabira mwese, gusa ndabashimira."

Yashimye ubuyobozi bwa Label ye Kikac ku bwo kumufasha kurotora inzozi ze. Anashima cyane aba Producer bamufashije mu ikorwa ry'iyi album kugeza irangiye.

Ati "Ndabashimira cyane byimazeyo. Nibo bantu mba ndikumwe n'abo igihe kinini [...] Niyo Bosco nawe yaba ahari akaza. Babyumve ko mbashimiye, kandi ndabakunda."

Uyu mukobwa yavuze ko hari benshi mu bahanzi yagerageje gukorana indirimbo n'abo kuri iyi album, bamwe birakunda abandi biranga.

Iyi album yasohotse nyuma yo gushyira hanze indirimbo zari zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Connect Me'.

Bwiza yavuze ko iyi album yayise ‘My Dream’ kubera ko ‘kuba umuhanzi byari kimwe mu bintu nifuza’. Yavuze ko no kugira album ‘ari bimwe mu byiza nahoze nifuza’. Ati “Niyo mpamvu nahisemo kuyita inzozi zanjye."

KANDA HANO UBASHE KUGURA ALBUM 'MY DREAM' YA BWIZA
 

Mutoni Assiah yatangaje ko yaguze Album ya Bwiza Miliyoni 1 Frw

Mutoni yasabye abafana b'umuziki gushyigikira abahanzi bagura ibihangano by'abo 

Bwiza asobanura ko iyi album yayitunganyije mu gihe cy'amezi arenga atandatu 

Bwiza yavuze ko album ye ari inzozi zabaye impamo  mu rugendo rw'umuziki we

BWIZA YASOBANUYE BIRAMBUYE ALBUM YE YISE 'MY DREAM'

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...