Mutoni Assia (Rosine) ku munsi w’amavuko ye yaboneyeho gushima Imana n’ababyeyi

Cinema - 14/07/2016 5:12 PM
Share:
Mutoni Assia (Rosine) ku munsi w’amavuko ye yaboneyeho gushima Imana n’ababyeyi

Mutoni Assia bakunze kwita Rosine ni umwe mu bakinnyi ba Filime bamaze kumenyekana cyane bitewe na filime zagiye zikundwa n’abatari bake yagiye agaragaramo nka filime Intare y’ingore,Giramata, Seburikoko, City Maid n’izindi. Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016 nibwo yujuje imyaka 23 y’amavuko yemeza ko kugeza ubu ibyo agezeho abikesha Imana.

Mutoni Assia wujuje imyaka 23 yashimiye Imana n’ababyeyi be kubera byinshi asanga amaze kugeraho. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko ashima Imana kuko ibyari inzozi kuri we byabaye impamo. Yagize ati”

Kuri uyu munsi nishimiye kuba nujuje imyaka 23, navuga ko ariwo mwaka unshimishije cyane kuko byinshi nifuzaga kugeraho mu nzozi zanjye nsa n’umaze kubirenza mu gihe natekerezaga ko ari nk'inzozi kuri njye. Navuga ko ibyari inzozi byabaye impamo, uyu mwaka ntangiye nywutangiye maze gusoza amashuri yanjye, nababwira ko ubu ndangije gukora filime yanjye kandi ni filime izaba iri ku rwego rwiza iyi filime nabashije kuzanamo umukinnyi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya Vicent Kigosi, mu gihe nakinishwaga n’abandi, ndetse hari n'ibindi byinshi mu byo nifuzaga ariko nkaba maze kubigeraho mbega navuga ko ari ibyishimo kuri uyu munsi wanjye w’amavuko.”

Mutoni Assia muri uyu mwaka atangiye, afite intego zo kuba agiye kugabanya gukorera abandi akikorera imishinga ye. Ati ”Icyo navuga nyuma yo kurangiza filime yanjye ngiye gutangira indi filime kandi mpamya ko izaba ari nziza nayo, intego mfite uyu mwaka sinifuza gukorera abantu cyane ahubwo nanjye ndumva nshaka kwigirira ikizere nkakora cyane nikorera ku buryo nanjye ntanga akazi aho kugirango nkomeze ngasabe.”

Assia amaze kwegukana ibikombe bitandukanye by'abakinnyi ba  filime bitangirwa hano mu Rwanda

Ku bijyanye na filime yakoze atangazako iyi filime imaze kurangira ubu irimo guhindurirwa indimi, akaba ateganya ko izacururizwa no hanze y’u Rwanda na cyane ko izaba iri mu ndimi 3 arizo Ikinyarwanda, Igiswahiri, n’Icyongereza.

Naho ku bijyanye n’ibyo arimo gukora muri iyi minsi, yatangarije abakunzi be ko muri iyi minsi uretse Filime Seburikoko na City Maid arimo gukinamo, ari mu kazi ko gutunganya filime ye “Jibu” ndetse no mu myiteguro yo gutangira indi filime agiye gukora.

Mutoni Assia umaze gusoza amashuri ye mu ishami ry’ubukerarugendo arishimira ko no mubyo amaze kugeraho no kuba ashoje amashuri ari intambwe nziza kuri we.

Byari ibyishimo amaze gutsinda ikizami cya nyuma cyo gutanga igitabo 

Assia yasoje ikiganiro twagiranye, ashimira Imana kuba ariyo yamufashije mu nzira ze zose kandi asanga ababyeyi be aribo akesha ibyo amaze kugeraho kuko bamubaye hafi ku buryo bukomeye, yongera gushimira inshuti ze abavandimwe n’abakunzi be muri rusange, asanga intambwe batera mu kumugira inama kumuha ibitekerezo bizima no kumuba hafi nabyo bimufasha murugendo rwo gusohoza imigambi ye yose.

Reba hano incamake ya filime Jibu ya Mutoni Assia

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...