Mutesi Scovia yerekanye ko itangazamakuru ririmo ubukene, asaba Leta gutanga ubufasha

Amakuru ku Rwanda - 06/02/2026 12:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Mutesi Scovia yerekanye ko itangazamakuru ririmo ubukene, asaba Leta gutanga ubufasha

Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, yerekanye ko itangazamakuru ririmo ubukene asaba Leta ko yajya itanga ubufasha.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Center.

Kuri uyu munsi wa kabiri wayo ukaba ari na wo wa nyuma, Mutesi Scovia yavuze ko iyo barimo barereka ubuyobozi ibitagenda neza bataba bagamije kwereka abaturage ko ubuyobozi butabafashije ahubwo ko baba barimo barahuza impande zombi.

Ati: ”Iyo turimo tuvuga ibyo ntabwo tuba tugamije ko abaturage wenda bumva ko ubuyobozi butabafashije ahubwo tuba turimo kuvuga ngo hagati y’umuturage n’umuyobozi tubahuze twebwe nk’abanyamakuru”.

Yerekanye ko atari ukwerekana ibibazo by’abaturage gusa ahubwo ko harimo no kubwira abaturage ibyo ubuyobozi bubakeneyeho. Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yerekanye ko ariko mu mwuga w’Itangazamakuru harimo ubukene bikaba ari byo bituma bamwe barivamo.

Ati: ”Muri uyu mwuga w’itangazamakuru dukora tuvuga ku bibazo bihari ndetse n’abaturage ariko natwe n’abanyamakuru nderse n’umwuga wacu ufite ibibazo.

Uyu munsi ngira ngo mwese muri hano hari amazina y’abanyamakuru mutakibona mutakibuka kubera ko bahoze bakora uyu mwiga w’Itangazamakuru ariko bawubuzemo amaramuko barawusezera”.

Yakomeje agira ati: ”Dufite izo mbogamizi ariko nimvuga ibyo mwumve ko tunashima bimwe mu bigerwaho ariko dufite n’ikindi kijyanye n’amikoro “.

Yerekanye ko hari abanyamakururu barimo barageza ku banyarwanda ibivugirwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko bakazakura amafaranga yo kwishyura abakozi n’ibindi mu bandi bafatanyabikorwa.

Ati: ”Nyakubahwa ndagira ngo nkumenyeshe ko abanyamakuru bari hano bose bafashije Abanyarwanda kumva ibiganiro urimo ugirana nabo, nituva hano tuzishyura abanyamakuru bacu, aho dukorera, interineti amafaranga akomoka mu ruganda rukora amazi. Ni ho tuzakura ayo mafaranga kandi tuvuye hano mu kazi twakoze”.

Yasabye ko Leta yajya yishyura itangazamakuru kuri aka kazi riba ryakoze. Ati: ”Dusanga rero niba bikunda ubuyobozi bwazareba imwe mu mirimo dukorana na Leta ko yagira igiciro igenera itangazamakuru kuko natwe turi abafatanyabikorwa ba Leta ariko tudakwiye gukora tutunguka kugira ngo tuzaramire muri iki gihugu Imana yaduhaye. Hakarebwa niba nta buryo buhari kandi ibyiringiro byo ndabifite ko buzaboneka”.

Mutesi Scovia yerekanye ko mu itangazamakuru harimo ubukene

Mutesi Scovia yasabye ko Leta yatanga ubufasha mu itangazamakuru




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...