Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:"Hano
mbifurije umwaka mushya muhire. Nizera ko mwese muzinjira muri 2023 ukazababera
uw’uburumbuke no kwaguka mu buzima, kandi muzibuke kwiyizera mukore cyane
mudatezuka ku guharanira ahazaza haboneye."
Aya magambo yuje ubuhanga ya Mutesi Jolly yakoresheje
yifuriza umwaka mwiza abamukunda, abamukuri n’abanyarwanda muri rusange yaherekesheje
amafoto meza yambaye ipantaro n’ikoti bijyanye, mu nseko ye ikundwa n’abatari
bacye.
Ni nyuma gato kandi y’uko yari amaze gusangiza abamukurikira
amashusho abyina bidanzwe, ati:"Rero bambwiye ngo sinabasha kubyina ndababwira
bampe urubyiniro, ubundi uku niko nabikoze ari nako kandi twizihiza impano y’ubuzima
n’ibigwi bya Umurerwa Evelyne."
Yaba amashusho n’amafoto byose yasangije abamukurikira bigaragara
ko byafashwe mu gihe kimwe cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Evelyne uheruka
kuyigira, ariko Jolly na Knowless bakaba bari bamuteguriye ibirori nk’uko nawe
yagiye abibategurira ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko.
Amashusho ya Mutesi Jolly abyina mu buryo budasanzwe
Muri ya nseko ye ikundwa n'abatari bacye yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda
Yasabye buri umwe kugira ingamba nshya
Jolly yavuze ko umwaka wa 2023 abantu bawinjiramo nta gutezuka mu mikorere no gushaka ahazaza heza
Yifurije amahirwe masa buri wese muri 2023
