Mutesi Aurore arerekeza muri Nigeriya guhagararira u Rwanda muri Miss Africa University.

- 26/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Mutesi Aurore arerekeza muri Nigeriya guhagararira u Rwanda muri Miss Africa University.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 26/7/2012 ahagana ku isaha ya saa munani z’ijoro z’i Kigali, nibwo umukobwa witwa Mutesi Aurore arahaguruka i Kanombe yerekeza i Lagos guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa University.

Kuva muri Werurwe 2012 nibwo Aurore yiyandikishije muri aya marushanwa kubera ubwiza bwe, icyizere yifitiye ndetse n’ubuhanga agaragaza Miss Aurore ni we munyarwandakazi wegukanye kuzahagararira igihugu cy’ u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa University azabera muri Nigeriya.

MUTESI AURORE

Hano yari yegukanye ikamba rya Nyampinga w'intara y'amajyepfo.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo ku murongo wa telefoni yadutangarije ko afite icyizere cyo kuzegukana iri kamba dore ko atari ubwa mbere yitabira amarushanwa kandi akayatsinda.

Aurore yagize ati : « Nzitwara neza kandi mfite icyizere cyo kuzahagararira igihugu cyanjye neza nk’umunyarwandakazi. Icyizere ndagifite kuko aya marushanwa si yo ya mbere ngiye kwitabira nsanzwe menyereye kandi Imana nibimfashamo nzatwara irushanwa. »

Miss Mutesi Aurore ari na we watorewe kuzahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012, agiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ku nkunga ya Minisiteri y’umuco na siporo nk'uko yabidutangarije.

MUTESI AURORE

Mutesi Aurore n'ibisonga bye. Uyu mukobwa afite icyizere cyo guhagararira u Rwanda neza ndetse akanatsinda.

Abajijwe icyagendeweho kugira ngo atoranwe nk’umukobwa uzahagararira igihugu, Aurore yagize ati : « Nabimenyeshejwe n’abari gutegura Miss Africa University. Banyandikiye email bambwira ko ari njye uzahagararira u Rwanda. Ministeri yabimfashijemo kuko niyo sponsor(umuterankunga) wanjye. »

Aya marushanwa azatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga arangire ku itariki ya 11/8/2012 ari nabwo hazamenyekana umukobwa uzaba watsinze. 

Miss Aurore arizeza abanyarwanda kuzakora iyo bwabaga agahesha ishema igihugu cye kugeza ubwo azegukana ikamba rya Miss Africa University.

Mu butumwa yageneye abanyarwanda mbere gato yo gufata rutema ikirere, Miss Mutesi Aurore yagize ati : « Icyo nsaba abanyarwanda ni ukunsengera nkazitwara neza ndetse n’intsinzi tuzayigeraho Imana ni idufasha. »

Twabibutsa ko Mutesi Aurore yabaye Miss w’akarere ka Muhanga umwaka wa 2011, aba Miss w’intara y’Amajyepfo uyu mwaka ndetse ni na we uzahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda uyu mwaka hamwe n'abandi bakobwa batatu.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli ukomeye, afite ubwiza, ubuhanga ,ikinyabupfura ndetse akigirira icyizere ari nabyo bimuhesha izi ntsinzi zose.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...