Mutagoma avuga ko ari “amahirwe adasanzwe” ku bantu b'iki gihe kuko intwari zo mu isezerano rya kera zari zifuje kubaho muri iyi gihe ariko ntibabigereho. Ati: T"we ab’ubu twahawe impano itangaje yo kuba kungoma y’imbabazi y’umucunguzi Yesu Kristo ari we Mesiya. Ni mugihe za ntwari zo kwizera zo zifuje kuyibaho ariko ntizibishyikire."
Indirimbo "Isezerano" yayikoranye na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze". Mutagoma asobanura ko yahisemo gukorana na Bosco Nshuti kuko bahuje byinshi mu myizerere, mu muco wo kwandika indirimbo no mu buzima bwa buri munsi.
Ati: "Bosco nshuti ni umuhanzi mfata nk’umuramyi muburyo bw’iyobokamana, imfura mu muco wa kinyarwanda. Namuhisemo kuko hari ibintu byinshi duhuza mu buryo bw’imyizerere, ariko kandi dufite ukuntu tunahuza mu buryo bwo kwandika indirimbo (Lyrics) hakiyongeraho ko dusanzwe duhuza mubuzima bwa buri munsi."
Umuhanzi ukiri muto ariko ufite intego nini mu muziki wa Gospel
Noel Mutagoma w’imyaka 29, ni umugabo wubatse wasezeranye na Mignonne Igihozo mu 2023. Yavukiye mu Karere ka Kirehe ariko akurira muri Kayonza ari na ho yize amashuri abanza n’ay’isumbuye.
Yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2022 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.
Kugeza ubu, afite indirimbo eshanu: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi” na "Isezerano". Avuga ko umuziki we ugamije kwamamaza urukundo rw’Imana no guhindura imitima.
Ati: “Intego yanjye ni ukubwira abatuye isi ko umwaka w’imbabazi watashye ubwo Yesu yaje kuducungura. Ndashaka kubona benshi bava mu byaha bakakira agakiza”.
Mutagoma ni umukristo muri Christian Worship Center (CWC) Kanombe, akaba anakorera muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n'ubuvuzi bw’amaso (Optical Dispensing). Yanashinze ikigo “Reign Optical”, gitanga indorerwamo z’amaso zemewe na RSB, bakaba bakorera muri MIC mu Mujyi wa Kigali
Mu myaka itanu iri imbere, yifuza kuba yamaze kwaguka mu murimo, ajya kwamamaza ubutumwa mu bihugu bitandukanye ndetse no gutangiza urubuga (platform) rufasha abantu gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu muziki wo kuramya Imana.
Bosco Nshuti: Umuramyi w’inararibonye mu muziki wubakiye ku ijambo ry’Imana
Bosco Nshuti wakoranye indirimbo na Mutagoma, yatangiye kumenyekana cyane mu 2015 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Ibyo Ntunze.” Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’iyobokamana mu Rwanda kubera indirimbo zihumuriza imitima nka “Yanyuzeho”, “Ukwiye Amashimwe”, “Umusaraba”, “Uba mu Bihisho” n’izindi.
Amaze gukora Albums enye: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’ , ‘Ni Muri Yesu’ na “Ndahiriwe” yamuritse mu gitaramo cy'amateka yakoreye muri Camp Kigali ku wa 13.07.2025. Azwiho ubutumwa bufite imizi mu ijambo ry’Imana n’ubushobozi bwo kwegera imitima y’abumva.
Indirimbo “Isezerano” yahuriwemo na Mutagoma na Bosco Nshuti, izanye ubutumwa bw’ishimwe, ihamiriza abizera ko bari mu bihe by’imbabazi n’isezerano ryihariye Imana yageneye abayo. Ni indirimbo yubatse ku murongo w’ububyutse, ishimangira ko Yesu Kristo ari we Mesiya 'waduhaye kubaho' muri iki gihe nk’impano idasanzwe.

Bosco Nshuti azwiho gushyigikira cyane abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Mutagoma amaze gukora indirimbo eshanu: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi” na "Isezerano"
