Mutagoma yahishuye ko indirimbo ye nshya "Iryo Jwi" yashibutse mu bihe bisharira yanyuzemo muri Covid-19

Iyobokamana - 25/08/2025 4:12 PM
Share:
Mutagoma yahishuye ko indirimbo ye nshya "Iryo Jwi" yashibutse mu bihe bisharira yanyuzemo muri Covid-19

Umuramyi Mutagoma ukunzwe mu ndirimbo "Haratsinda intwarane" yamwinjije byeruye mu muziki, yahishuye ko indirimbo ye nshya y'amashusho "Iryo Jwi" ari inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo mu bihe bya Covid-19.

"Ndemerewe mu mutima nasaga n'uzenguruka nshaka ibisubizo n'ubundi nkisanga aho nari mpagaze. Ngizengo nsenge mbura aho mpera ariko mwami wanjye urondora imitima. Andi majwi yose abuze imbaraga, ukwizera kuragutse, ampumurije umutima, singitinya ukunda." Ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya "Iryo Jwi" ya Mutagoma.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mutagoma yagize ati: "Indirimbo “Iryo Jwi“ ni 'true story' y’ubuzima nanyuzemo muri Covid-19 na nyuma y’aho gato, nari mfite ibibazo byinshi byari bikomereye, aho gusenga bitankundiraga ahubwo nkakoresha umutima nsaba Imana ko yabinsohoramo, ni ko yabigenje rero havamo indirimbo y’ishimwe (Iryo Jwi)."

Yavuze ko abazumva n'abazareba iyi ndirimbo ye nshya, bakuramo ubutumwa bw'ihumure. Ati: "Icyo abantu bakungukira mu ndirimbo "Iryo Jwi", ni ukwiga kumenya gukomera no kuguma ku mavi (gusenga) mu bihe bibakomereye. Kuko uko byamera kose Imana ifite uko ibigenza hakavamo ibisubizo bishyitse."

Nubwo yashaririwe n'ibihe bya Covid-19 ariko muri icyo gihe ni nabwo yavumbuye muri we impano yo kuririmba ku giti cye. Ati: "Mu bihe bya COVID-19 hamwe n’inshuti zanjye twagiraga ibihe bya 'Praise and worship' aho nabaga, twisanga turimo no guhimba. Ni bwo baje kumbwira ko mfite impano y’ubuhanzi, mbigenzuye neza nsanga ni byo, mbere ntabyo nari nzi."

Noel Mutagoma [Mutagoma] ni umugabo wubatse, akaba yararushinze na Mignonne Igihozo mu mwaka wa 2023. Yihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba avuga ko akoresha umuziki nk’intwaro yo "guhesha Imana icyubahiro no guhembura imitima".

Ni umukristo muri Christian Worship Center Kanombe, indirimbo ye ya mbere ikaba yarasohotse mu mwaka wa 2022, kandi icyo gihe yakirijwe impundu n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Ubu, afite indirimbo enye ziri hanze: "Umusaraba", "Iziyerekana", "Haratsinda Intwarane" na "Iryo Jwi" aherutse gushyira hanze.

Akora umuziki agamije kwamamaza inkuru nziza y’urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ati: "Kandi inyinshi mu ndirimbo nkora, nkangurira abantu gushishikarira iby’ubwami bw’ijuru kuruta iby’ino mu isi."

Mu muziki, arangamiye kubona benshi bava mu byaha bakakira agakiza. Ati: "Muri make intego yanjye mu muziki ni uguhindurira benshi ku gukiranuka nk’umukoro twahawe wo kumenyesha abatuye isi ko umwaka Imana yagiriyemo imbabazi watashye ubwo umwana wayo Yesu Kristo yazaga akadupfira."

Mutagoma afite imyaka 29 y'amavuko kuko yavutse kuri Noheri mu 1996, avukira mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, usibye ko yakuriye mu karere ka Kayonza ari na ho yigiye amashuri abanza n'ay’isumbuye.

Mu cyiciro cya 2 cya kaminuza yize ibijyanye na 'Marketing', nyuma yaho yiga amasomo y'igihe gito mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abarwayi b’amaso (Ophtalmology) mu ishami ry’abarwayi bakenera serivisi z’indorerwamo (Optical dispensing).

Magingo aya ni na byo akoramo muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse yashingiye umugore we buzinesi yise "Reign Optical" icuruza indorerwamo z'amaso zemewe na muganga n'Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), bakaba bakorera muri MIC mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba yaragutse mu muhamagaro, ajya kuvuga ubutumwa mu bihugu bitandukanye, afasha abakiri bato mu gakiza. Ati: "Ikindi numva nzaba mfite 'Plattform' ifasha abantu kwaguka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana."

Yavuze ko bamwe mu bahanzi yakuze akunda yagiriwe ubuntu bwo gukorana nabo ndetse ateguza indirimbo bakoranye, ati "Mushonje muhishiwe". Yavuze icyifuzo cye kuri Meddy, ati: "Ariko mu by'ukuri umuhanzi nakuze nkunda kuva ndi umwana, ku buryo mba numva nkoranye nawe nakwiruhutsa ni Meddy, byaba ari umugisha udasanzwe."

Mutagoma wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel yashyize hanze indirimbo nshya "Iryo Jwi"

Mutagoma yashyize hanze indirimbo nshya "Iryo Jwi" y'inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo muri Covid-19

REBA INDIRIMBO NSHYA "IRYO JWI" YA MUTAGOMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...