Aya
makuru yamenyekanye nyuma y’uko Sabine ashyize amafoto agaragaza ibyishimo bye
ku mbuga nkoranyambaga, ahamya ko yemeye gusangira ubuzima n’umukunzi we bamaze
imyaka irenga itatu bakundana.
Abinyujije
kuri Instagram, Sabine yatangaje ko yambitswe impeta ku wa 7 Kamena 2026,
agaragaza ko ashimira Imana uruhare yagize mu kubahuza no kubafasha kugera kuri
iki cyiciro gishya cy’urukundo rwabo.
Mu
butumwa bwuje amarangamutima yasangije abamukurikira, yavuze ko yishimiye
imigisha myinshi Imana yakomeje kumusukaho, ndetse agaragaza ko yiteguye kubaka
urugo rushingiye ku kwizera no gukorera Imana ari kumwe n’umukunzi we.
Yagize
ati: “Nuzuye ibyishimo kubera imigisha yose Imana yakomeje kunsukaho. Wowe uri
umuntu uryoshye kurusha abandi mu buzima bwanjye. Nishimiye cyane ineza yayo
kandi niteguye gukomeza gukurikira Yesu turi kumwe ubuzima bwacu bwose.”
Yakomeje
avuga ko yiteguye kubaka urugo rushingiye ku Mana no gukorera umurimo wayo ari
kumwe n’umugabo bitegura kubana, ashimangira ko urukundo rwabo rushingiye ku
kwizera.
Sabine
na Kevin Musemakweli batangiye kuvugwa cyane nk’abakundana mu mwaka wa 2023,
ubwo uyu mukobwa yahamagaraga bwa mbere umukunzi we mu ruhame. Kugeza ubu,
bamaze imyaka isaga itatu bari mu munyenga w’urukundo rwagiye rukurikirwa
n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Kevin
Shafi Musemakweli ni umusore w’Umunyarwanda usanzwe atuye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, akaba ari we wegukanye umutima wa Sabine. Mu bihe
bitandukanye bombi bakunze gusangiza inshuti n’ababakurikira amafoto
n’amashusho agaragaza urugendo rw’urukundo rwabo.
Kwambikwa
impeta kwa Sabine ni indi nkuru y’ibyishimo ku bakurikiranye urugendo rwe kuva
yamenyekana muri Miss Rwanda 2022, aho yigaruriye imitima ya benshi kubera
ubwiza bwe, ubuhanga n’imyitwarire yamuranze muri iryo rushanwa.
Nyuma
yo kwambikwa impeta, hategerejwe kumenya igihe nyacyo aba bombi bazasezeranira
imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, bakinjira mu buzima bushya bw’urushako
bamaze igihe bategura.
Amafoto
yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uyu muhango wabaye mu buryo bwuje
urukundo n’ibyishimo, aho inshuti n’abavandimwe babo bakomeje kubifuriza ishya
n’ihirwe muri uru rugendo rushya ruganisha ku kubaka umuryango.






Imyaka itatu irashize aba bombi bakundana, ndetse bari kwitegura kurushinga




Ibirori byo kwambikana impeta y'urukundo byabereye mu gihugu cya Canada
