Iki gitaramo cya Mutabaruka Fulgence cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama 2015 kuva isaa munani z’amanywa kibera Nyacyonga ku itorero Evangelical Restoration. Kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Liliane Kabaganza, Torero, Isaie Uzayisenga, Eric Bob n’abandi wongeyeho amakorali atandukanye.
Umuhanzi Mutabaruka Fulgence
Muri iki gitaramo, ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru, ikintu cyatunguye benshi ndetse bamwe bakifuza ko ubutaha hazashakwa ahantu hagutse bagahimbaza Imana bisanzuye. Liliane Kabaganza yataramiye abari aho, ageze ku ndirimbo ye Ejo ni heza, abantu bose barushaho gufashwa cyane.
Liliane Kabaganza yaririmbanye n'abana bari mu kigero cy'imyaka yari afite agitangira umuziki
Liliane Kabaganza yageze ku ndirimbo ye Ejo ni heza, abantu bose barahaguruka
Mu muziki wa Live, Eric Bob nawe yataramiye abari muri icyo gitaramo
Umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence umaze amezi atatu yinjiye mu buhanzi,uyu akaba ari nawe wateguye icyo gitaramo, yatunguwe cyane n’ubwitabire bw’abantu bari baje gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi cyamushimishije cyane ni ukuba igitaramo cye cyaritabiriwe n’abashumba b’amatorero atandukanye ndetse n’abanyamakuru batari bake.
Iki gitaramo kitabiriwe cyane,abashumba batandukanye nabo bari bahari
Umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana(ibumoso) yari muri iki gitaramo
Aganira n’inyarwanda.com, Mutabaruka Fulgence yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana bitewe n’uburyo yamwiyeretse ikamukorera ibyo we atatekerezaga nko kuba igitaramo cye cyaragenze neza kikabera benshi umugisha.
Mutabaruka Fulgence yashimye Imana kubw'igitaramo cye cyabereye benshi umugisha
Umuziki wa Live niwo wacuranzwe ku bahanzi bake barimo na Mutabaruka Fulgence
Fulgence yadutangarije ko nyuma yo kubonera isomo rikomeye mu gitaramo cye cya mbere cyaranzwe n’ubwitabiri buri ku rwego rwo hejuru, ubutaha ngo azashaka ahantu hanini ndetse ngo mbere y’uko uyu mwaka urangira, arifuza gukora ibindi bitaramo nka bibiri ndetse yifuza no gukora amashusho y’indirimbo ze.
REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA FULGENCE
Umuhanzi Isaie Uzayisenga yitabiriye iki gitaramo(Reba imuryo)
Umunyamakuru Ange Daniel (ibumoso) nawe yitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Mutabaruka Fulgence akigera mu rusengero
Liliane Kabaganza yishimiye cyane umuhanzi Mutabaruka Fulgence
Abantu bari bahagaze hanze kubera kubura aho bicara