Musore; dore ibimenyetso 10 bikwereka ko umukobwa mukundana wamutwaye uruhu n'uruhande

Urukundo - 23/01/2026 5:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Musore; dore ibimenyetso 10 bikwereka ko umukobwa mukundana wamutwaye uruhu n'uruhande

Abagore akenshi ntibakunze kugaragaza amarangamutima yabo ku bagabo. Iyo umugore akundana cyane n’umusore, ushobora kubona impinduka zimwe mu myitwarire ye kandi akora ibishoboka ngo umenye ibimenyetso by’urukundo rwe maze umugeeho icyifuzo cyo gukundana nawe.

Musore; dore ibimenyetso 10 bigaragaza ko umukobwa mukundana yakwimariyemo wese wese!

1.Agira isoni iyo muri kumwe: Iyo umukobwa ari kumwe n’umusore akunda bihebuje, aganzwa n'amarangamutima ukabona afite ikibazo cyo gukomeza kureba mu maso h'umusore yihebeye, ukabona afite isoni nyinshi zo guhuza na we amaso. Uzamenye ko wamutwaye uruhu n'uruhande. Aragukunda cyane!!

2.Ahora yiteguye kugutega amatwi: Ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rwimbitse ni uko umukobwa ahora yiteguye gutega amatwi no kumva umusore bakundana. Nibikubaho igihe muri kumwe uzamenye ko uwo mukobwa agukunda cyane n'umutima we wose.

3.Akugurira impano utabisabye: Umukobwa ukundana n’umusore bya nyabyo ahora amuha impano nta mpamvu yihariye agendeyeho. Iyo atari ku munsi w’amavuko cyangwa isabukuru, akomeza kugutegurira ibintu bigaragaza urukundo. Niba umukobwa mukundana ateye gutya, aragukunda cyane. 

4.Akwitaho kurusha abandi bose: Niba umukobwa mukundana ahitamo kukwitaho kurusha abandi mu buzima bwe, bivuze ko agukunda byimbitse kandi arashaka kubana nawe. Iyo ahisemo kuba hafi yawe, ni uburyo bwe bwo kukubwira ko agukunda bihebuje.

5.Yifuza kumarana nawe umwanya munini: Ikindi kimenyetso cyerekana ko umukobwa akunda cyane umusore ni igihe amara ari kumwe nawe. Niba nta kibazo afite cyo kumara igihe kinini ari kumwe nawe, ni uburyo bwe bwo kukwereka ko uri umuntu w’agaciro kuri we.

6.Aba yishimye cyane iyo muri kumwe: Umukobwa ukunda cyane umusore agaragara yishimye cyane iyo bari kumwe. Ndetse no mu gihe ari mu marangamutima mabi cyangwa afite umunsi mubi, ahita yishima kandi agatangira guseka iyo bari kumwe. Iki ni ikimenyetso gikomeye ko yishimira kuba ari kumwe nawe kandi kigaragaza neza ko agukunda cyane.

7.Yita cyane ku byifuzo byawe: Niba umukobwa mukundana yitaye ku byo ukunda n’ibyo udakunda, ndetse n’ibyo ukeneye, ni ikimenyetso cy’uko agukunda cyane. Niba agushyira imbere kurusha ibyo we akunda cyangwa adakunda, ni ikimenyetso gikomeye ko agukunda cyane. Azagerageza uko ashoboye kose agushimishe mu buryo bwose bushoboka kuko ashaka ko wishima kandi unezerwa.

8. Impinduka mu myambarire ye: Umukobwa ugukunda agerageza kugaragaza ibyiza bye igihe ari kumwe na we kugira ngo umuhange amaso. Kugaragara neza mu myambarire no kwitwararika imbere ya we ni ikintu gikomeye kuri we. Niba ahora agerageza kugaragara neza igihe ari kumwe na we, uyu mukobwa aragukunda cyane.

9.Ajya mu ruhande rwawe akakuvuganira n'iyo uri mu makosa: Kurengera umusore bakundana ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko umukobwa akunda cyane umusore. Iyo umukobwa akunda cyane umusore, ahora agerageza kumurengera yaba ari mu kuri cyangwa ari mu makosa. Ushobora kumwizera ko azahora ahagaze iruhande rwawe.

10. Akwereka inshuti ze n'umuryango we: Iyo umukobwa akunda cyane umusore, ahora yishimira kumwerekana imbere y’umuryango we n’inshuti ze. Akomeza kuvuga ibyerekeye wowe igihe ari kumwe n’umuryango we cyangwa inshuti ze. Anifuza kandi kumenya iby’umuryango wawe n’inshuti zawe.

Niba agaragaza ibi bimenyetso, bivuze ko agukunda cyane, none ni igihe cyo gufata icyemezo no kugaragaza urukundo rwawe.


Src: Elcrema


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...