Mushimiyimana Muhammed na Savio Nshuti baraba bahura n’amakipe bavuyemo buri wese yahize kubabaza iyo yakiniye

Imikino - 30/10/2019 4:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Mushimiyimana Muhammed na Savio Nshuti baraba bahura n’amakipe bavuyemo buri wese yahize kubabaza iyo yakiniye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu saa 18h00’ kuri stade ya Kigali biraba ari ibicika hagati ya APR FC na Police FC ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona. Mushimiyimana Muhammed na Savio Nshuti baraba bahura n’amakipe bavuyemo, igishimisha umukinnyi ngo ni ugutsinda ikipe yahozemo, ikaba ari nayo ntego bafite kuri uyu mukino.


Umukino uhuza aya makipe y'inzego z'umutekano uba ukomeye cyane

Ni umukino usobanuye byinshi kuri buri ruhande, uretse kuba yombi ari amakipe y’inzego zishinzwe umutekano, ni n’amakipe akomeye kandi yose yasogongeye ku musa w’igikombe yumva uko kimera. Police Fc nta gikombe cya shampiyona igira ariko ibitse igikombe cy’amahoro, bitandukanye n’ikipe ya APR FC yo yabaye ubukombe muri iki gihugu kuko ifite ibikombe byinshi bya shampiyona

Police FC kuba itaratsinda ikipe ya APR FC na rimwe mu myaka itandatu ishize muri shampiyona y’u Rwanda biri mu bituma uyu mukino ukomera cyane kuko ubuyobozi , abatoza ndetse n’abakinnyi ba Police Fc bahuriza ku mugambi umwe wo guhindura amateka mabi Police Fc ifite kuri APR FC muri shampiyona y’ u Rwanda.

Nshuti Savio Dominique akinira ikipe ya Police Fc ariko akaba yarayigezemo nyuma yo kwirukanwa na APR FC, avuga ko uretse kuba ikipe ya Police Fc ishaka guhindura amateka mabi ifite kuri APR FC, ku giti cye ashaka gutsinda APR FC yamwirukanye.

Yagize ati " APR FC ni ikipe nziza natwe turi ikipe nziza ndatekereza ko umukino uzaba ukomeye ariko twe nk’ikipe ya Police Fc turashaka gusiba amateka mabi yo kudatsinda APR Fc, tugaha ibyishimo abafana bacu. Nakinnye muri APR nza kuyivamo, ndaza kugerageza kwigaragaza ntsinde APR FC kuko gutsinda ikipe wabayemo birashimisha cyane ".


Savio Nshuti yahize gutsinda igitego APR Fc yamwirukanye

Mushimiyimana Muhammed wakiniye Police FC imyaka ine ndetse igatuma azamura urwego rwe rw’imikinire kuri ubu akinira APR FC, atangaza ko iyi kipe yahozemo yahindutse cyane ugereranyije n’iy’umwaka ushize gusa ngo intego APR FC ifite yo gutwara igikombe iri butume ikipe ye itahana amanota atatu y’uyu munsi kandi akavuga ko ashaka gutsinda igitego Police Fc.

Yagize ati " Uyu mukino twawuhaye agaciro gakomeye cyane kuko niwo uri butume dushimangira umwanya wa mbere ndetse ukerekana ko koko dufite intego yo gutwara igikombe, uraza kuba ukomeye kuko na Police FC yarahindutse cyane uhereye mu batoza ndetse n’abakinnyi.

Police FC ndayubaha ariko ngomba kuyitsinda kuko intego yanjye uyu mwaka ari uguhesha ikipe yanjye igikombe cya shampiyona.’’Police y’uyu mwaka ni ikipe nziza nayo ishaka igikombe, ifite umutoza mwiza, ikinisha abasore bakiri bato kandi bakina umupira wo hasi, nayo iri mu myanya y’imbere kuko nabo bahatanira igikombe uyu mwaka, ni umukino uri bube ukomeye ariko dufite intego yo kuwutsinda ".

Muhammed Mushimiyimana yemeza ko Police Fc ikomeye ariko aza kuyitsinda

APR FC nitsinda uyu mukino irarara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ninganya irarara ku mwanya wa Kabiri n’amanota 14 nyuma ya Mukura Victory Sport iyirusha ibitego izigamye. Ni mu gihe Police Fc yo nitsinda uyu mukino ihita ijya ku mwanya wa mbere bitewe n’umubare w’ibitego yaba yatsinze cyangwa ikarara ku mwanya wa kabiri.

Mu mikino ya shampiyona ihuza aya makipe usanga kenshi akunda kunganya, Police Fc ifite amateka mabi imbere ya APR Fc kuko uhereye mu mwaka wa 2013 kugeza magingo aya imikino ibaye 13 muri shampiyona y’u Rwanda nta ntsinzi. Usubije amaso inyuma usanga APR FC yaratsinzemo imikino 4, ubundi amakipe anganya imikino 9. Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe APR FC yatsinzemo ibiri ubundi imikino itatu isigaye barayinganya.

Muri uyu mwaka w’imikino aya makipe yombi ntaratsindwa umukino n’umwe kuko mu mikino itanu amaze gukina APR FC yatsinze imikino 4, inganya umwe naho Police Fc itsinda imikino 3, inganya ibiri.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

   

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...