Mushikiwabo yashimye Massamba Intore n’abahungu be bamutaramiye i Paris

Imyidagaduro - 28/10/2026 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Mushikiwabo yashimye Massamba Intore n’abahungu be bamutaramiye i Paris

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye Massamba Intore n’abahanzi Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye nyuma yo kumutaramira mu gitaramo cyabereye i Paris mu Bufaransa, avuga ko cyamuhaye ibyishimo n’imbaraga mbere yo kwerekeza muri Cambodia.

Mushikiwabo yagaragaje ko yishimiye kongera guhura n’Abanyarwanda baba i Paris, nyuma y’igihe kitari gito atabonana na bo. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko nubwo imirimo ye imuhugije, atibagirwa kubatekerezaho.

Yavuze ko Abanyarwanda baba i Paris ari bo bamutumiye muri icyo gitaramo, akifatanya na bo mu muziki n’ibyishimo mbere yo gukomeza urugendo rwe rugana muri Cambodia.

Aho ni ho hazabera inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iteganyijwe no kwakirirwamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango uzayobora manda y’imyaka ine iri imbere.

Mu butumwa bwe, Mushikiwabo yagaragaje ko yari akumbuye abachou, abibutsa ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu kazi, akomeza kubazirikana.

Yagize ati: “Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, muri mille neuf cent- longtemps. Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda baba i Paris bamuhaye ibyishimo bidasanzwe, ashimira abamutumiye n’abahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo.

Ati: “Abachou b’i Paris rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo na bo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y’uko njya Cambodge mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba Francophonie, ari naho hazabera amahitamo y’umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere. Ndabashimiye mbikuye ku mutima.”

Mushikiwabo yashimye by’umwihariko Massamba Intore n’abahanzi Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye, agaragaza ko bazi gutaramira abantu no kubaha ibyishimo binyuze mu muziki.

Yashimangiye ko icyo gitaramo cyaranzwe n’umunezero, ashimira Abanyarwanda baba i Paris ku buryo bamwakiriye, anashimira abahanzi bagize uruhare mu gutuma uwo mugoroba uba umwihariko kuri we.

Yagize ati: “Reka mbasogongeze ku munezero twagiranye n’Abanyarwanda baba i Paris ku Cyumweru. Bana beza b’i Paris, murashimishije cyane! Namwe bahanzi bacu, Imana y’u Rwanda ikomeze kubarinde! Dutahe amahoro rero mwese.”

Ubu butumwa bwagaragaje umubano Mushikiwabo akomeje kugirana n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse nabachou bakunze guhurira kuri X anashimangira uruhare rw’abahanzi nyarwanda mu guhuriza abantu hamwe no kubagezaho ibyishimo binyuze mu muziki.

Mushikiwabo yashimye Massamba Intore n’abahungu be bamutaramiye i Paris


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...