Mushikiwabo aracyari umukandida w’u Rwanda mu matora ya OIF

Amakuru ku Rwanda - 14/11/2026 1:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Mushikiwabo aracyari umukandida w’u Rwanda mu matora ya OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Louise Mushikiwabo agikomeje kuba umukandida w’u Rwanda mu matora yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu gihe hari amakuru avuga ko u Bufaransa bwifuza ko yakuramo kandidatire kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itava muri uyu muryango.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje ubwo yabazwaga na IGIHE niba ari ukuri ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Perezida Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo, mu rwego rwo gukumira ko RDC iva muri OIF.

Yagize ati: “Icyo navuga gusa ni uko Louise Mushikiwabo ari mu bahatana.”

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, aherutse gutangaza ko igihugu cye gishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba atorewe gukomeza kuyobora uyu muryango. RDC ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa ku Isi, bityo kuba cyavamo bikaba byagira ingaruka zikomeye kuri uyu muryango.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Perezida Macron yaba yarandikiye Perezida Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo 2026, amusaba ko u Rwanda rwakuramo kandidatire ya Mushikiwabo kugira ngo hirindwe ko RDC iva muri OIF.

Muri ubwo butumwa, bivugwa ko Macron yagaragaje ko Perezida Tshisekedi wa RDC na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania na bo bari bemeye gukura mu irushanwa abakandida b'ibihugu byabo, Juliana Amato Lumumba na Coumba Ba.

Icyo gitekerezo cyari kigamije guha amahirwe umukandida wumvikanwaho, Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique avuga ko Macron yifuzaga ko itangazo rimenyesha ko Mushikiwabo akuyemo kandidatire risohoka mbere y’Inama y’Abaminisitiri ya OIF yari iteganyijwe kubera i Phnom Penh, mu murwa mukuru wa Cambodia, ku wa 14 Ugushyingo.

Nubwo bimeze bityo, Mushikiwabo yongeye gushimangira ku wa 13 Ugushyingo ko yifuza ko amatora aba nk’uko ateganyijwe, aho kugaragaza ko afite gahunda yo gukuramo kandidatire ye.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, Umujyanama wa mbere wa Ambasade yabwo mu Rwanda, Adelin Royer, yavuze ko iki gihugu n’abandi banyamuryango ba OIF bazakora ibishoboka byose kugira ngo RDC itava muri uyu muryango.

Yabigarutseho ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kijyanye n’urubanza rw’Umunyarwanda Safari Madjaliwa uzatangira kuburanishwa i Paris mu cyumweru gikurikira.

Yagize ati: “Birumvikana ko RDC iramutse ivuye muri OIF byaba ari ibintu bibi cyane, kuko ari kimwe mu bihugu bikomeye bya Francophonie. Tuzagerageza twese kubyirinda. Ariko kugeza ubu nta ruhande twafashe. Tuzareba ibizaba ku wa Mbere, ubwo hazaba amatora cyangwa igenwa ry’Umunyamabanga Mukuru.”

Mushikiwabo na we aherutse kugaragaza ko atumva impamvu RDC yahitamo kuva muri uyu muryango kubera amatora, avuga ko byamutangaza cyane. Ati: “Natungurwa cyane. RDC ni igihugu gikomeye ku buryo kidakwiye kwitwara nk’icyivumbura.”

Amatora yo guhitamo kuba Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, akazaba mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa.

Ku nshuro ya mbere, buri gihugu kizagira ijwi rimwe mu gutora umukandida gishyigikiye, aho kuba umukandida wumvikanweho n’ibihugu byose nk’uko byari bimaze igihe bikorwa.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Louise Mushikiwabo agikomeje kuba umukandida w’u Rwanda mu matora yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...