Mushiki wa Tupac Shakur yashenguwe n’agahinda ubwo yavugaga ku rupfu rwa musaza we

Imyidagaduro - 15/10/2026 2:41 PM
Share:
Mushiki wa Tupac Shakur yashenguwe n’agahinda ubwo yavugaga ku rupfu rwa musaza we

Sekyiwa Shakur, mushiki w’umuraperi w’Umunyamerika Tupac Shakur, yagize amarangamutima akomeye ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko mu rubanza rwa Duane ‘Keffe D’ Davis, ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa musaza we.

Sekyiwa yavuze ko kuva Tupac yicwa, abagabo bose bo mu muryango wabo batongeye kumera nk’uko bari basanzwe, agaragaza ko urupfu rwe rwabasigiye ibikomere bikomeye.

Mu buhamya bwe, Sekyiwa yagarutse ku buzima bwa musaza we, umurage yasize n’ingaruka urupfu rwe rwagize ku muryango wabo, hashize imyaka irenga 30 yishwe.

Tupac Shakur, umwe mu baraperi bakomeye kandi bazwi cyane mu mateka ya Hip-hop, yishwe arashwe i Las Vegas muri Leta ya Nevada, muri Nzeri 1996, afite imyaka 25.

Duane ‘Keffe D’ Davis ni we ukurikiranweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Urubanza rwe rwongeye kugarura mu ruhame ububabare umuryango wa Tupac umaze imyaka myinshi uhanganye na bwo.

Sekyiwa yagaragaje ko nubwo hashize imyaka myinshi musaza we yitabye Imana, ingaruka z’urupfu rwe zigikomeje kugaragara mu buzima bw’abagize umuryango.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...