Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, Mushambokazi
uherutse kurushinga, yasobanuye birambuye igitabo yanditse asoza Kaminuza mu
gihe cy’imyaka itatu yari ishize akurikirana amasomo ye.
Uyu mugore yigaga ibijyanye no kumenyekanisha
ibicuruzwa no kubishakira abaguzi (Marketing), mu Ishami ry’Ubukungu n’Ubushoramari
(Business Management and Economic).
Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye intambwe yateye mu
buzima bwe. Ati “Bisobanuye ikintu kinini kuri njye, kuko ni bimwe mu bintu
byinshi nashakaga kugeraho mu buzima."
Avuga ko yanditse igitabo kivuga “Ku ruhare rwo kwita
ku muguzi mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki."
Mushambokazi asoje amasomo ya Kaminuza nyuma y’uko
tariki 5 Kamena 2021, yakoze ubukwe n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim, mu birori
byabereye muri Kigali Serena Hotel. Bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana
tariki 30 Mutarama 2021.
Mu 2018, ni bwo Jordan Mushambokazi yitabiriye
irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20
bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.
Mushambokazi yasoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali
(UoK)
Mushambokazi yavuze ko yasingiriye zimwe mu nzozi
yifuzaga kurotora mu buzima bwe
Mushambokazi yavuze ko yanditse igitabo ‘ku ruhare rwo
kwita ku mukiriya mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki’

Mushambokazi aherutse kurushinga n’umukunzi we Karim

