Binyuze mu mafoto yasangije abamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko kuri instagram, yiyerekanye mu ikanzu nziza ifite n'imigozi ubona ko isa n'amababa neza maze uruhande rw'imbere afashe ku nda.
Muri aya mafoto yose yari afashe ku nda ubona ko yiteguye umwana yaciye amarenga ko bamwise amazina atatu ariyo MLM, atangijwe n'izina rya se Mbonyumuvunyi, hagati harimo L, ndetse na Mushambokazi nk'izina rya 'mama w'umwana'.
Mu butumwa Mushombokazi yaherekeresheje aya mafoto yavuze ko yiteguye guhura n'umwana we MLM, igice cy'ubuzima bwe ndetse n'igice cy'umugabo akunda, ayo magambo ayaherekeresha n'umutima. Yakomeje avuga ko ibyishimo biri mu nzira ubona ko ibyishimo byamurenze cyane ashimishijwe no kwibaruka umwana we w'imfura ye na Kalim umugabo we.
Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021, ni bwo Mushombokazi na Mbonyumuvunyi Karim bakoze ubukwe mu birori byitabiriwe n’abantu bacye mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. Ibi birori byabereye muri Kigali Serena Hotel. Abitabiriye ibi birori ni abantu ba hafi mu miryango yabo n’ishuti za hafi z'aba bombi. Aba bitabiriye ibi birori babanje kwipimisha Coronavirus
Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda bifite amazina akomeye birimo, Yvan Buravan waririmbye muri uyu muhango, Ruti Joel, Olvis na Tizzo bo muri Active n’abandi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.
Mu bandi bari bitabiriye ibi birori harimo Miss Uwicyeza Pamellla ndetse na Mukabashambo Phionah na Mutesi Aisha bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka igiye itandukanye.
Kuwa 4 kamena 2021, hari habaye umuhango wo gusaba. Ndetse ibi birori byari byabanjirijwe no gusezerana imbere y’ Imana byabaye kuwa 30 Mutarama uyu mwaka.
Muri 2018 Mushambokazi Jordan yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda aho yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo, aza kuboneka muri 20 bitabiriye umwiherero.
Kalim ubwo yambikaga impeta Mushombokazi
Kalim yakoze ubukwe na Mushombokazi