Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda

Hanze - 17/01/2026 3:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda

Yoweri Kaguta Museveni, yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Uganda mu matora yabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru bityo akaba agiye kuyobora Uganda muri Manda ya karindwi.

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ya Uganda, Museveni w’imyaka 81 y’amavuko yagize 72% by’amajwi mu gihe Bobi Wine bari bahanganye cyane we yagize amajwi 25%.

Bobi Wine w’imyaka 43 yahise ahakana ibyavuye mu matora, avuga ko habayemo uburiganya anasaba abaturage ba Uganda kwigaragambya mu mahoro. Avuga ko aya matora abayemo imvururu n’ihohoterwa dore ko ngo nibura 21 bamaze kuhasiga ubuzima.

Mu ijoro ry'ejo ishyaka rya Bobi Wine ryatangaje ko yashimuswe avanywe iwe mu murwa mukuru Kampala, ariko polisi yahise ibihakana. Nyuma yaho, Bobi Wine yanditse kuri Facebook avuga ko yashoboye kwirinda igitero cy’abashinzwe umutekano nijoro, kandi ko ari mu bwihisho, nyuma yo kuvuga ko yari yarashyizwe mu buroko bwo mu rugo.

Polisi ntiyemeje aya makuru ku mugaragaro, ariko umuvugizi wayo Kituuma Rusoke yavuze ko ingendo za Bobi Wine zagabanyijwe kubera ko aho atuye hafatwa nk’ahantu hari inyungu z’umutekano.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko mu gihe cy’amatora muri Uganda, interineti yari yakuweho mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma no gukumira imvururu.

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri Manda y’imyaka itanu akaba ari manda ye ya 7 kuva atangiye kuyobora iki gihugu mu 1986.


Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...