Museveni yatanze inkunga ya Miliyari 2 Frw muri SACCO y’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Imyidagaduro - 02/03/2026 7:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Museveni yatanze inkunga ya Miliyari 2 Frw muri SACCO y’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Leta ayoboye igiye gutera inkunga ya Miliyari 5 z’Amashiringi ya Uganda (Shs5bn) mu ishyirahamwe ryo kuzigama no kugurizanya (SACCO) ry’abakora ‘content’ ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko uru rwego ruri mu nkingi nshya zubaka ubukungu bw’igihugu.

Yabitangaje mu birori bya “Jazz with Jajja – Ranch Edition” byabereye mu rwuri rwe rwa Kisozi, mu Karere ka Gomba, kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, aho yahuriye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu ijambo rye, Museveni yavuze ko ibyo benshi bita ‘content creation’ ari uburyo bugezweho bwo kwamamaza no guteza imbere ibicuruzwa. Yavuze ati: “Ibyo mwita ‘content’ ni uguteza imbere ibicuruzwa kugira ngo abantu babimenye kandi babigure,”

Yasobanuye ko kera ibigo byakoraga ubucuruzi byifashishaga cyane Radiyo na Televiziyo mu kwamamaza, ariko ko ubu haje icyiciro gishya cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gupfunyika no kugaragaza ibicuruzwa mu buryo bworoshye bugera ku muguzi vuba.

Ati: “Mu ruhererekane rw’abahanga ubukungu, haje urwego rushya rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bworoshye bwo gutumanaho, bagapfunyika ibicuruzwa bakabigeza ku baguzi.”

Museveni yibanze cyane ku kuba abakora ‘content’ bashishikarizwa kwamamaza no guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa muri Uganda, haba imbere mu gihugu no ku isoko mpuzamahanga.

Yavuze ko iyo bakora batyo bataba ari “influencers” gusa, ahubwo baba babaye abafatanyabikorwa ba Leta mu iterambere. Ati: “Ibyo bigomba gushyigikirwa cyane cyane niba murimo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Icyo gihe muba mubaye abafatanyabikorwa b’ingirakamaro.”

Mu kugereranya n’ibihe byashize, Museveni yibukije uko mu myaka ya 1960, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, inganda zakoraga ibicuruzwa zashoragamo amafaranga menshi mu kwamamaza kugira ngo zubake amazina akomeye.

Yatanze urugero rwa Nytil, umwambaro wakorerwaga mu Mujyi wa Jinja, wigeze kwamamazwa cyane mu karere kose. Ati “Ndibuka mu myaka ya 1960, muri Afurika y’Iburasirazuba hose wumvaga abantu bamamaza Nytil Jinja.”

Ibi yabihuje n’uko n’uyu munsi abakora ‘content’ bashobora kubaka ibirango by’ibikorerwa muri Uganda binyuze mu mbaraga z’imbuga nkoranyambaga.

Perezida Museveni yavuze ko Miliyari 5 z’Amashiringi [Angana na 2,026,451,929.00 Frw] zitezweho gufasha SACCO y’abakora 'content' kugira ngo: Bashobore kubona inguzanyo ku nyungu nto, banoze umwuga wabo bawugire uw’umwuga nyawo, bagure ibikorwa byabo ku rwego rw’igihugu no hanze yacyo, ndetse bashyire hamwe mu matsinda akomeye kandi ateguye neza.

Yashimangiye ko Leta yiteguye gushyigikira amatsinda y’abakora ‘content’ yateguwe kandi akorera hamwe. Museveni yongeyeho ati “Niba mufite amatsinda akora ibyo, tuzayashyigikira,”

Iyi ntambwe igaragaza uko Leta ya Uganda itangiye kureba urwego rw’ubuhanzi n’ikoranabuhanga nk’umusingi mushya w’iterambere, by’umwihariko mu rubyiruko rwiganje muri uru rwego.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba isoko rikomeye ryo kwamamaza no kugurisha, inkunga ya Miliyari 5 z’amashilingi ishobora kuba intangiriro yo gutuma abakora content muri Uganda barushaho kwagura ibikorwa byabo no kugira uruhare rufatika mu kongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ku bakurikirana iterambere ry’ubukungu bw’ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburasirazuba, iyi nkunga ishobora kuba urugero rw’uko ubuyobozi butangiye kwemera ku mugaragaro ko ‘content creators’ atari abashimisha abantu gusa, ahubwo ari igice cy’ingenzi mu ruhererekane rw’abahanga ubukungu.

Perezida Museveni yemereye abakoresha imbuga nkoranyambaga Miliyari 5 z’Amashilingi ya Uganda, abashimira uruhare rwabo mu kwamamaza ibikorerwa mu gihugu no kubaka ubukungu bushingiye ku mbuga nkoranyambaga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...