Muhammad Ali watabarutse ku myaka 74 y’amavuko, yari amaze imyaka 32 arwaye indwara y’ubuhumecyero ariko ku mugoroba wa tariki 3 Kamena 2016 ntago byakunze ko akomeza mu mwuka w’abazima.
Ibihangange binyuranye ku isi bagiye batanga ubutumwa bukomeye kuri uru rupfu rwa nyakwigendera Mohammad Ali.Perezida wa Uganda Museveni nawe yatanze ubutumwa buherecyejwe n’ifoto yifotoje ari kumwe na Muhammad Ali mu mwaka 1998 aho Museveni avuga ko yari yamusuye muri Uganda icyo gihe.
Muhammad Ali(Ubanza ibumoso) ari kumwe na Museveni(hagati)
“Muhammad Ali, wahoze ari uwa mbere ku isi mu bakinnyi b’iteramakofi bafite ibiro byinshi, yari yansuye aho nkorera i Entebbe tariki 29 Ugushyingo 1988” Perezida Museveni.
Museveni wabaye perezida wa Uganda kuva tariki 29 Mutarama 1986, ubwo byumvikanaga neza ko yabonanye na Muhammad Ali hari hashize imyaka isaga ibiri ari ku butegetsi.
Muhammad Ali yabaye umuteramakofi w'ikitegererezo
Mu 1988 ubwo Museveni yari afite imyaka 44 y’amavuko mu gihe Muhammad Ali yari afite imyaka 46 ubwo aba bombi bahuraga. Museveni yavutse tariki 15 Nzeli 1944 naho Muhammad Ali avuka tariki 17 Mutarama 1942.
Muhammad Ali yitabye Imana ku myaka 74 mu gihe Museveni we kuri ubu akiriho ku myaka 72 y’amavuko.
Museveni perezida wa Uganda