Museveni yashyize hanze ifoto yifotoje ari kumwe na Muhammad Ali mu 1988

Imyidagaduro - 06/06/2016 3:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Museveni yashyize hanze ifoto yifotoje ari kumwe na Muhammad Ali mu 1988

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yamaze gushyira ahagaragara ifoto imaze imyaka 28 ibitse, ifoto yifotoje ari kumwe na nyakwigendera Muhammad Ali witabye Imana kuwa gatanu tariki ya 3 Kamena 2016 azize indwara ya Parkinson’s Disease ifata mu myanya y’ubuhumecyero.

Muhammad Ali watabarutse ku myaka 74 y’amavuko, yari amaze imyaka 32 arwaye indwara y’ubuhumecyero ariko ku mugoroba wa tariki 3 Kamena 2016 ntago byakunze ko akomeza mu mwuka w’abazima.

Ibihangange binyuranye ku isi bagiye batanga ubutumwa bukomeye kuri uru rupfu rwa nyakwigendera Mohammad Ali.Perezida wa Uganda Museveni nawe yatanze ubutumwa buherecyejwe n’ifoto yifotoje ari kumwe na Muhammad Ali mu mwaka 1998 aho Museveni avuga ko yari yamusuye muri Uganda icyo gihe.

Muhammad Ali(Ubanza ibumoso) ari kumwe na Museveni(hagati)

“Muhammad Ali, wahoze ari uwa mbere ku isi mu bakinnyi b’iteramakofi bafite ibiro byinshi, yari yansuye aho nkorera i Entebbe tariki 29 Ugushyingo 1988” Perezida Museveni.

Museveni wabaye perezida wa Uganda kuva tariki 29 Mutarama 1986, ubwo byumvikanaga neza ko yabonanye na Muhammad Ali hari hashize imyaka isaga ibiri ari ku butegetsi.

Muhammad Ali yabaye umuteramakofi w'ikitegererezo 

Mu 1988 ubwo Museveni yari afite imyaka 44 y’amavuko mu gihe Muhammad Ali yari afite imyaka 46 ubwo aba bombi bahuraga. Museveni yavutse tariki 15 Nzeli 1944 naho Muhammad Ali avuka tariki 17 Mutarama 1942.

Muhammad Ali yitabye Imana ku myaka 74 mu gihe Museveni we kuri ubu akiriho ku myaka 72 y’amavuko.

Museveni perezida wa Uganda

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...