Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Iyobokamana - 11/09/2026 11:23 AM
Share:
Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda; Council of Protestant Churches in Rwanda (CPR), yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda.

Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora iri torero. Mu matora, yari ahatanye na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umuyobozi wa gatatu wa Diyosezi ya Kigeme unayihagarariye mu mategeko watorewe kuyobora iyo Diyosezi mu 2017 asimbuye Musenyeri Augustin Mvunabandi wayiyoboye kuva mu 2000.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko umuhango wo gusengera Musenyeri Dr. Gahima Manasseh no kumushyira ku mwanya wa Arkiyepiskopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.

Musenyeri Dr. Gahima ugiye kuyobora EAR ni muntu ki?

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, afite ubunararibonye mu buyobozi bwa Leta, mu Itorero ndetse no mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana. Yavutse mu 1970, arushinga na Rose Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.

Mu buzima bwe bw’umwuga, yabanje gukora mu burezi. Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije w’Ishuri Lycée de Kigali, ashinzwe amasomo yigishwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu 1997, yagizwe Bourgmestre wa Komini ya Karangazi, yari imwe muri Komini zari zigize u Rwanda icyo gihe, ubu ikaba iri mu Karere ka Nyagatare. Nyuma, hagati ya 2004 na 2005, yabaye Bourgmestre wa Komini ya Gabiro, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’uru rugendo mu buyobozi bwa Leta, Gahima yaje kwiyegurira umurimo w'Imana mu Itorero Angilikani, agenda ahabwa inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini.

Ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amasomo ya Theologie, ndetse ubunararibonye bwe mu buyobozi n’iyobokamana bukaba ari bwo bumushyira ku mwanya wo kuyobora EAR.

Kuva i Gahini kugera ku buyobozi bw’Itorero Angilikani

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh ni umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini ibarizwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, imwe muri diyosezi 11 zigize Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Diyosezi ya Gahini ikorera ku musozi wa Gahini, ikagira paruwasi 59 n’amaparuwasi mato 280, ikaba ikorera mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyi Diyosezi ifite abakirisitu bagera ku 100,000.

Gahini fite umwanya ukomeye mu mateka y’Ubukirisitu mu Rwanda. Mu 1926, ni ho Rev. Halord Guillebaud yabatirije abantu ba mbere bari bamaze kwakira Ubukirisitu mu Rwanda, ndetse atangirira no ku murimo wo guhindura ibitabo by’Ubukirisitu mu Kinyarwanda.

Uko imyaka yagiye ishira, Gahini yakomeje kuba ahantu hafite amateka akomeye mu ivugabutumwa ry’Abangilikani. Umuryango wa Rwanda Anglican Mission washinze sitasiyo yawo ya mbere i Gahini mu 1925.

Umurimo w’ivugabutumwa waje gukura cyane binyuze mu bubyutse bwabaye mu myaka ya 1930 na 1940, bukagenda bukwirakwira mu bice bitandukanye by’isi.

Kubera uyu mwihariko w’amateka y’ivugabutumwa n’ububyutse, umusozi wa Gahini watangajwe nk'agace k'ububyutse "Regional Revival Heritage Centre" muri Gashyantare 2017. Uyu mushinga wo guteza imbere no kuvugurura iki kigo cy’amateka y’ububyutse uracyakomeje.

Gahima amaze imyaka 7 ari mu buyobozi bwa Diyosezi

Mbere yo gutorerwa kuyobora EAR, Gahima Manasseh yari amaze imyaka 7 ayobora Diyosezi ya Gahini. Mu 2017, yagizwe umwepisikopi wungirije wa Diyosezi ya Gahini, mbere y’uko ku wa 26 Gicurasi 2019 aba Umuyobozi wa kabiri w’iyi Diyosezi.

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yahawe inshingano zo kuyobora iyi Diyoseze asimbuye Musenyeri Birindabagabo Alexis wari umaze imyaka 22 ayiyobora ndetse akaba ari na we ufite agahigo k'Umuyobozi wa mbere w'iyi Diyoseze yatangijwe ku mugaragaro mu 1997.

Uretse inshingano zo kuyobora Diyosezi, Musenyeri Gahima asanzwe ari na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), umwanya wamuhaga uruhare mu guhuza no guteza imbere imikoranire y’amatorero ya Giprotestanti mu Rwanda.

Gutorwa kwa Musenyeri Dr. Gahima Manasseh bivuze ko azasimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda, wari umaze igihe ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Ategerejweho gukomeza guteza imbere umurimo w’Itorero mu bijyanye n’ivugabutumwa, uburezi, imibereho myiza, iterambere ndetse no gukomeza ubufatanye hagati y’amatorero n’abanyarwanda muri rusange.

Imihango yo kumwimika ku mugaragaro kuri uyu mwanya iteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026 muri Camp Kigali, aho abakirisitu n’abayobozi b’Itorero Angilikani ry'u Rwanda bazamwakira nk’umuyobozi mushya wa EAR.

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh, Umuyobozi Mushya w'Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Mu 2019 ni bwo Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatangiye kuyobora Diyoseze ya Gahini asimbuye Musenyeri Birindabagabo Alexis wari wimitswe ku wa 25 Gicurasi 1997


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...