Uko urushaho gufata umwanya usabana n'Imana mu isengesho niko imiterere yayo irushaho kwigaragaza muri wowe.
Iyi ni imwe mu nyungu duhabwa n'Imana binyuze mu isengesho umuyoboro wawe w'umwuka urazamuka ngo wakire ibitekerezo by'Imana kandi bituma ubasha gutekereza nkayo.
Abantu bamwe basenga gusa iyo bibaye ngombwa kubera ibibazo bahuye na byo mu buzima, ariko si uko byagombye kumera nk'abakristo, twahamagariwe gushyikirana na Data wo mu ijuru ibihe byose, kandi gusenga bituma ugenda urushaho kumenya umwami no kumukunda kurushaho iyo ushyikirana na we mu isengesho no mu kwiga ijambo.
Gusenga mu buryo buboneye ni ikintu cya ngombwa mu buzima bwa buri mukristo bitera ubuzima bwawe kuba bwiza, kandi bugahora bwuzuye amashimwe no guhimbaza, fata ukomeje ibihe byawe bwite byo gusenga, kwiga no kuzirikana ku ijambo shakisha uwo mwanya mu munsi wawe wegere Imana mushyikirane mu isengesho kandi nusenga kenshi cyane cyane mu mwuka.
Uzabaho ufitiye abantu bose umutima ukeye, ntabwo uzasebya abandi kuko uzabona gusa ikiza kibarimo uko urushaho kumara igihe usenga, ubuzima bwawe buzagenda buva mu bwiza bujya mu bundi ni uko rero ita ku isengesho kandi urihe umwanya kurenzaho.
Gusenga bikingura ijuru maze ukabasha kubona ibyo wasezeranijwe byose nta na kimwe kibuzemo, kandi isengesho risengewe mu mwuka ni ryo Imana yumva gusa kuko bibiliya itubwira ko isengesho ry'umunyabyaha ari ikizira ku mana.
Uko uzarushaho kwegera Imana mu gusenga nayo niko izarushaho kukwegera umunsi ku wundi kandi ari ko inakugotesha icyubahiro cyayo.
Amahoro y'Imana abane namwe!
Evangelist Shema Prince