Iyi mpanuro yanditse hejuru aha y'Umwuka wera inyuze mu ntumwa pawulo ni iyo kugira ngo duhozeho kandi dushikame mu masengesho. Mu baroma 12:12 haragira hati: "Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba; mukomeze gusenga mushikamye".
Inshuro nyinshi satani yifuza guhindura no kuyobya abantu, ibyo banyuramo, ibyo babona, n'ibyo bumva, n’ibindi ari ukugira ngo gusa atugereho. Ariko tugomba kumenya gutegura imigambi ye, igihe cyose usenga uba uri kotsa igitutu umwanzi. Kubera iyo mpamvu ntugasibe kandi uhozeho ubudasiba mu isengesho.
Akenshi, abenshi bategereza ko bahura n'ibibazo bakabona gusenga Bibiliya iravuga muri yakobo 4:7 ngo:" murwanye satani na we azabahunga". ibi bivuze ko ugomba guhora utera satani, mwotse igitutu, hagarika ibitero bye mbere y'uko aguhungabanya.
2 Abakorinto 2:11 havuga ko tutayobewe imigambi ya satani; kubera iyo mpamvu nusenga jya usenga nk'umuntu uzi imigambi ya satani. ukoresheje amagambo yuzuye ubutware, irukana ukutizera, ubwoba no gucika intege mu buzima bwawe no ku bwoko bw'Imana.
Wahamagariwe ubuzima bwo kunesha; nturi ingaruzwamuheto ya satani; abadayimoni be cywangwa gahunda ze mbi. wahawe imbaraga n'inshingano zo gukumira satani no kumwirukana, koresha Ijambo ry'Imana ari ryo nkota y'Umwuka mu kumurwanya.
Igihe cyose usenze kandi ukavuga ijambo mu kwizera, uba wotsa igitutu satani maze ugatesha imigambi mibi na gahunda z'ubuyobe.
Amahoro y'Imana abane namwe!!
Evangelist Shema Prince.