Musanze: Muri Winners Mount Academy imyanya bari kuyicuranwa muri 'Tronc Commun'

Kwamamaza - 02/09/2026 4:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Muri Winners Mount Academy imyanya bari kuyicuranwa muri 'Tronc Commun'

Ishuri, Winners Mount Academy ryahaye ikaze ababyeyi bifuza kurireramo ribongereramo icyiciro rusange, Tronc Commun, n'amacumbi y'ababyifuza ndetse ribasezeranya gusigasira indangagaciro za Kinyarwanda ndetse n'iza Gikiristu kandi boroherezwa kwishyura.

Winners Mount Academy, ni Ishuri riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Kungo, hafi y'ibikorwa remezo bigezweho birimo imihanda ya kaburimbo, amavuriro, insengero n'ibindi bifasha abahatuye kubaho mu buzima bwiza kandi budahenze n'ubwo ari mu Mujyi.

Iri Shuri ryashinzwe mu 2018, rigamije gutoza abana indangagaciro za Kinyarwanda ndetse n'iza Gikiristu ubu rikaba rifite amashuri y'incuke, abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, O' Level.

Kuri ubu ryafunguye amarembo ku bifuza kurigana mu byiciro byose by'umwihariko abifuza kwiga mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange (Tronc Commun), kuko abifuza kuhiga bateguriwe n'amacumbi yiyongera ku nyigisho zifite ireme batanga n'amafunguro afasha abana mu mikurire myiza bakagira imbaraga n'ubuhanga bwo gukora.

Uwashinze iri Shuri akaba n'Umuyobozi Mukuru waryo, Muhizi Elie, avuga ko ubunararibonye bafite mu burezi bituma bagira umwihariko wo kugira ubufatanye n'abandi bagamije gukomeza guteza imbere uburezi kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: "Umwihariko w'iri Shuri, rifite ubufatanye na Leta ya Israel ku bijyanye n'Ikoranabuhanga, aho ubu twubakiwe Lab y'ikoranabuhanga. Ikindi Leta y'u Budage yohereza abarimu buri mwaka ku buryo umwana twigisha arangiza azi neza Ikidage bikamuhesha amahirwe yo kujya mu Budage kwihugura no guhahayo ubundi bumenyi."

Mu nshuro ebyiri bamaze gukora ibizamini bya Leta batsindishije ku kigero cya 100/100 kubera ko umwana waharerewe adashobora gutegwa mu ndimi z'Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza hakiyongeraho ubumenyi mu bya siyansi n'Ikoranabuhanga no gukurikiza integanyanyigisho za leta uko zateguwe.

Muhizi Elie akomeza agira ati: "Umwihariko dufite muri uyu mwaka cyane cyane mu mashuri yisumbuye ni ukwita ku mwana akabona amafunguro meza, tukita ku myitwarire ye kuko turashyira imbaraga mu mibereho myiza y'abana, kuko ibijyanye no guhiganwa mu myigishirize byo turabisanganywe."

Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi kubizera bakabazanira abana, yibutsa abarezi ko bagomba gukora neza inshingano zabo kandi ko abana nabo bagomba kurangwa n'ikinyabupfura no gutuza kugira ngo ubumenyi bahabwa buzabagirire akamaro.

Ati: "Ababyeyi turabizeza gusigasira umuco Nyarwanda kugira ngo uwo turera azavemo umuntu ukomeye, tuzabatoza indangagaciro za Gikiristu. Ubundi umwarimu ntatanga ibyo afite ahubwo atanga uwo ari we, turi abarezi, twararezwe turatozwa biraduhindura tuba abo turi bo uyu munsi; ibyo rero ni byo tuzaha abana."

"Turasaba ababyeyi kutuzanira abana babo hano muri Winners Mount Academy kuko ari ryo Shuri rishobora kumuha ubumenyi n'uburere. Abana bo nababwira ko bagomba gutuza kuko tuzabarera uko bikwiye, abarezi tugiye gufatanya bo ndabasaba gukurikirana inshingano zabo tugafata abana bose nk'abacu."

Usibye kuba abarerera muri Winners Mount Academy abana babo bahabwa uburezi bifite ireme kandi badahenzwe, ababyeyi boroherezwa mu kwishyura ku buryo ntawe binaniza kandi umwana akiga neza.

Uwifuza kurerera mu Ishuri Winners Mount Academy mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu cyiciro rusange, Tronc Commun, agana ku cyicaro cyaryo aho rikorera cyangwa agahamagara ubuyobozi bwaryo kuri telefoni igendanwa +250788997084 agahabwa ibisobanuro.

Winners Mount Academy ni ishuri ry'intangarugero mu Karere ka Musanze

Ishuri rya Winners Mount Academy rimaze imyaka ikurikirana ritsindisha 100%

Abana biga muri Winners Mount Academy batozwa indangagaciro za Kinyarwanda kandi boroherezwa kwishyura


Inkuru ya Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...