Musanze: Shiloh Choir yifuza kuzaba iri ku rwego mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere

Iyobokamana - 04/10/2025 11:52 AM
Share:
Musanze: Shiloh Choir yifuza kuzaba iri ku rwego mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere

Ugeze mu Karere ka Musanze ukabaza Korali ikunzwe kurusha izindi, ntagushidikanya wahabwa amakuru ahuriweho na benshi ko ari Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Muhoza. Si i Musanze gusa, aba baririmbyi baranakunzwe cyane i Kigali.

Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo.

Bijyanye n'uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe n'abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z'ubuzima nk'amasomo, akazi no kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.

Shiloh Choir ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime', ikaba igizwe n'indirimbo 10. Umunani muri zo zamaze kujya hanze, hakaba hari izindi ebyiri zigitunganywa, ziri bushyirwe hanze mu minsi ya vuba.

Yamenyekanye binyuze mu buryo bwihariye bw’imiririmbire yayo, aho iririmba indirimbo zituje mu buryo bwa gihanga, zuje amagambo ashingiye ku Ijambo ry’Imana. Zimwe mu ndirimbo za Shiloh Choir zakunzwe cyane ni “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo".

Kuri ubu Shiloh Choir bafite indirimbo nshya bise "Nahisemo Yesu". Ni indirimbo ya cyenda igize album yabo ya mbere yitwa 'Ntukazime'. Ni indirimbo ivuga ku muntu wakoze amahitamo aticuzwa yo gukurikira Yesu, ikaba yerekana ko uwo muntu afite inyungu, kuko igihe ibintu byose bizaba bitakiriho, Yesu Kristo azagumana nawe.

Shiloh Choir bifuza ko ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo zabo bugera ku Isi hose

Mu kiganiro na inyaRwanda, Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yavuze icyerekezo cy'imyaka itanu cy'iyi korali imaze imyaka 8 gusa mu ivugabutumwa ikaba ikunzwe cyane ndetse igakurirwa ingofero na buri umwe uyibonye iririmba imbonankubone.

Yagize ati: "Mu myaka 5 iri imbere, turifuza ko ivugabutumwa rya Shiloh ryazaba riri ku rwego mpuzamahanga. Turifuza kuzaba turi korari yagutse, iririmbana ubuhanga, iririmba mu ndimi nyinshi kandi byose bigakorwa bigamije guhembura imitima ya benshi no kuzana abantu kuri Kristo."

Buri mwaka bakora igitaramo gikomeye bise "The Spirit of Revival Concert"

Buri mwaka, Shiloh Choir ikora igitaramo yise ⁠'The Spirit of Revival', bakaba baratangiye kugikora mu mwaka wa 2018. Iti: "Impamvu y'izina 'The Spirit of Revival', ni uko twarebye tukabona abakristo benshi barangariye mu bidafite umumaro, abandi basinziriye, tugasanga muri iyi minsi hakenewe ububyutse no guhemburwa".

Bizera ko abantu baramutse babayeho mu buzima butunganye, bigizwemo uruhare n'ububyutse byagirira igihugu n'imiryango akamaro. Bati: "Twizera ko nihaba hari ububyutse, ubwami bw'Imana buzarushaho kwaguka, abantu bakabaho ubuzima butunganye butarangwamo ibyaha, bikagirira abantu, imiryango ndetse n'igihugu akamaro".

Kuri ubu bari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye bazakorera i Kigali tariki 12 Ukwakira 2025 kuri Expo Ground aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Bazataramana na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team. Kwinjira bizaba ari ubuntu. Ni igitaramo bazanafatiramo amashusho y'indirimbo zabo nshya.

Shiloh Choir ivuga ko igitaramo cyayo muri Kigali "The Spirit of Revival 2025", kirenze kuba igitaramo. Bati: "Turifuza ko umuntu wese uzaza mu gitaramo cyacu azakira imbaraga nshya mu bugingo ndetse agahembuka." Umusaruro biteze "ni ukubona ubugingo bw'abantu buhembuka ndetse tukabona na benshi bakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza."

Ni ibitaramo byagiye bibera benshi umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana no guhembuka babifashijwemo n'abavugabutumwa bakomeye bagiye baba muri ibyo bitaramo nka; Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe, Pastor Emmanuel Uwambaje ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Nyuma y'uko ibi bitaramo byagiye bihembura benshi muri Musanze, bagize ihishurirwa ryo kubyagura, bikabera muri Kigali. Ni nyuma kandi yo kubona ko bafite abakunzi benshi muri Kigali dore ko bamaze gutumirwa ku matorero atandukanye muri Kigali nka ADEPR Nyarugenge, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Gikondo SGEEM;

ADEPR Kicukiro Shell (Aho bamaze gutumirwa inshuro ebyiri), ADEPR Gatenga, ADEPR Nyakabanda, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru n'ahandi, byayeretse ko hari abantu batari bake babarizwa mu mujyi wa Kigali bakunda ndetse bishimira kubona ibyo ikora.

Shiloh Choir bati: "Nyuma yo gukomeza kwakira ubutumire bw'amatorero menshi yo muri Kigali, twagize igitekerezo cyo kuzana igitaramo cyacu mu mujyi wa Kigali. Twarasenze, tugisha inama abadukuriye n'ubuyobozi bw'itorero tubarizwaho burabitwemerera, hanyuma dufata umwanzuro wo kuzakorera igitaramo ngarukamwaka cyacu mu mujyi wa Kigali."

Shiloh Choir irangamiye gukora ivugabutumwa rihembura imitima ya benshi ndetse riri ku rwego mpuzamahanga

Shiloh Choir ikomeje kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Aba baririmbyi barakunzwe cyane i Musanze ndetse no muri Kigali

Shiloh Choir itegerejwe muri Kigali mu gitaramo cyayo bwite yise "The Spirit of Revival 2025"

Shiloh Choir izataramana na Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team

REBA INDIRIMBO NSHYA "NAHISEMO YESU" YA SHILOH CHOIR ITEGEREJWE I KIGALI




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...