Muri izo ndirimbo harimo “Rurema”, ikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza, cyane cyane mu Karere ka Musanze, aho ikomeje kumvikana kuri radiyo zitandukanye.
“Rurema” yakozwe mu buryo bwa Live Recording, uburyo bwafashije kugaragaza amajwi n’imikorere ya Living Hope mu buryo bw’umwimerere, ndetse bukerekana imbaraga n’amarangamutima biranga iyi Korali/Group mu gihe cyo kuramya no guhimbaza.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Musinga, umunyamwuga mu gufata amashusho, wayakoze ku buryo afasha uyareba kumva ari hafi y’igikorwa nyirizina no kubona neza imikorere y’abagize Living Hope.
Living Hope si Korali nshya mu muziki wa Gospel. Ni itsinda rimaze igihe rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza, ndetse muri iki gihe rikomeje guteguza abakunzi baryo ibikorwa bishya.
Muri iyo mishinga harimo izindi ndirimbo nshya ndetse na album nshya iri gutegurwa. Iyo album izaba igamije gutanga ubutumwa bwubaka, gushora imizi mu gakiza no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA LIVING HOPE GROUP
