Musanze: Kwishyura 'Mutuelle' byabaye ingorabahizi kubera gusabwa imisanzu ya Ejo Heza

Amakuru ku Rwanda - 08/07/2026 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Kwishyura 'Mutuelle' byabaye ingorabahizi kubera gusabwa imisanzu ya Ejo Heza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze basaba inzego bireba ko zabafasha zikabakemurira ikibazo cyo kuba batari kwemererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), batarishyura ubwizigame bw'igihe kirekire bwa Ejo Heza.

Aba baturage biganjemo abafite ibibazo ku makuru ya sisiteme imibereho birimo ibyo kuba barashyizwe mu cyiciro kitabanyuze, kongererwa cyangwa kugabanyirizwa abagize umuryango n'ibindi.

Iyo begereye ubuyobozi bw'utugari ngo bubafashe gukosora ayo makuru babone uko batanga mutuelle, basabwa kubanza gutanga ubwizigame bwa Ejo Heza ndetse hari n'ababanza gusabwa umusanzu w'irondo n'indi misanzu, utabitanga ntufashwe ngo uhabwe iyo serivisi.

Aba baturage bavuga ko ibi bibabangamiye cyane kuko utaba wabuze amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ngo ubone ayo gutanga ku bwizigame bw'igihe kirekire n'ibindi baba basabwa kubanza kubahiriza.

baganiriye na InyaRwanda batifuje ko amazina yabo agaragazwa kugira ngo batazimwa iyo serivisi, ni abo mu Tugari twa Kabeza na Rwebeya two mu Murenge wa Cyuve n'ubwo no mu tundi tugari bikorwa gutyo, bagasaba inzego bireba ko zabafasha gukemura icyo kibazo ngo babone uko batanga mutuelle.

Umwe muri bo, yagize ati "Mwadutangiye amakuru, tujya kujuririra ibyiciro twasohotseho kuri mutuelle bakatwaka amafaranga kandi ikibazo kidutera kujurira nacyo ni amafaranga tutabona. Ni ikibazo, njye nabuze uko nishyura kubera ko ntabona ayo gutanga ngo bampindurire icyiciro. Niba ikibazo ari amafaranga ntabona gute bansaba nanone amafaranga?.

Undi yagize ati: "Njye banshyize mu cyiciro cy'abazishyura ibihumbi 20, narajuriye njyanye impapuro ku Kagari gitifu ansaba Ejo Heza ya 15,000Frw ngo nta kindi yakumva ntarakora ibyo, naramwinginze ndinda ntaha kuko umwana yari yarwaye namuvuje mu ivuriro ryigenga. Kuva ubwo sindasubirayo sinifuza no kongera gusubirayo."

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko bagiye kugikurikirana bakareba koko niba byaba biri gukorwa mu buryo butubahirije amategeko bigahagarikwa kuko bibaye bityo byabangamira iyi gahunda.

Yagize ati: "Ntekereza ko ahari amakuru yaba atariyo, byasaba ko dusubira inyuma tugasesengura tukareba ko ariyo ariko njye simpamya ko yaba ariyo, kubera ko ikibazo kijyanye n'ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo umuyobozi uwo ariwe wese ndetse n'umuturage amaze gusobanukirwa ku buryo ari ubukangurambaga gusa ibindi barimo barabyihutisha."

Meya Nsengimana yirinze kwemeza ko hari aho byaba biri gukorwa ariko mu rugero yatanze rwerekana ko igipimo cy'ubwitabire mu gutanga umusanzu wo kwivuza kiri hasi ugereranyije n'igihe nk'iki cy'umwaka ushize.

Ati: " Urugero mu Karere kacu ka Musanze kugeza kuri iyi tariki dufite abaturage bagera kuri 40% bamaze gutanga mutuelle, ibyo kandi bikozwe mu gihe kitarenze ibyumweru 2. Iyo uhuje n'igipimo twari turiho umwaka ushize usanga turi kuburaho 15% , ibyo biterwa n'impinduka zabayeho mu biciro by'ubwisungane."

"Ntabwo mpamya ko hari umuyobozi wabaza umuturage ngo nabanze yishyure ejo heza mbere y'uko yishyura ubwisungane mu kwivuza kubera ko aho heza umukangurira ahagera kubera ko afite ubuzima buzira umuze.

Rero ayo ni amakuru twasubira inyuma tugasuzuma ubwo tuyamenye kandi twafatanya kuyaca intege kubera ko yaba adashyigikira iyi gahunda nziza yo gushyigikira umuturage."

Kuva Politiki igenga mutuelle yavugurura yemerewe kuba yavura indwara zose rusange, serivisi z’ibanze, kubaga, n'imiti. Yanongewemo kuvura indwara zikomeye nka Kanseri harimo n’imiti yayo, indwara z'impyiko harimo na Dialyse, kubaga umutima, ndetse n'insimburangingo.


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...