Musanze: Imiryango ibiri y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe inzu yubakiwe

Amakuru ku Rwanda - 07/07/2026 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Imiryango ibiri y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe inzu yubakiwe

Imiryango ibiri y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, yari isanzwe ifite amacumbi yangiritse yashoboraga gushyira ubuzima mu kaga, yashyikirijwe inzu zubatswe na RP Musanze College, basabwa kwiteza imbere.

Iyi miryango yari isanzwe ifite amacumbi yangiritse cyane kubera yubatswe mu 2006 ndetse izo nzu zikubakwa nabi ku buryo ubu zari zarangiritse amabati yaratobaguritse abazituyemo bakajya banyagirwa ndetse inkuta n'inzugi byose byari byarashaje cyane ku buryo zashoboraga no kugwa ku bazituyemo.

Inzu bubakiwe zifite ibyumba bitatu n'uruganiriro ndetse zifite ibikoni, ubwogero n'ubwiherero bwo hanze kandi abazihawe bahawe intebe zo mu ruganiriro, ibitanda byo mu byumba ndetse binashyirwaho isaso rya matela n'ibyo kwiyorosa hakiyongeraho n'ibiribwa byabatunga mu mezi atatu.

Umuyobozi Mukuru wa RP Musanze College, Eng. Emile Abayisenga, yavuze ko kubakira iyi miryango biri muri gahunda bihaye nk'ishuri kandi ko bazakomeza guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Ati: "Ubundi ishuri rigira inshingano zo kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imibereho myiza y'abaturanye naryo. Umuturage rero ntashobora gutekana adafite aho atura, niyo mpamvu buri mwaka tugira imiryango ibiri twubakira mu gutanga umusanzu wacu nka RP Musanze College."

Abatujwe mu nzu zujujwe na RP Musanze College, bavuga ko batabawe kuko inzu bari basanganywe zari zarabananiye kubera guhora bazisana buri gihe ndetse badafite n'amikoro, bashimiye abazibubakiye ndetse babizeza kuzifata neza no kwiteza imbere kuko ibibazo bari bafite byagabanyutse.

Kagiraneza Claude, ni umwe muri bo, yagize ati: "Inzu nabagamo yari yarangiritse cyane ku buryo amabati yari yaratobotse imvura ikagwa mu nzu ndetse inkuta na sima yo hasi yari yararimbaguritse nageragezaga kuyisana igahita yongera gusenyuka.

Iyi nzu bampaye ni nziza cyane kuko yujuje byose ndetse irimo ibitanda n'ibiribwa. Ndabashimiye cyane. Ngiye kuyifata neza ndetse amafaranga nayitakazagaho ngiye kujya nyizigamira niteze imbere."

Uwamahoro Béatrice, nawe yagize ati: "Inzu yari imaze imyaka myinshi, iyi bampaye iranejeje cyane ubu ngiye kuyibungabunga nyirinde kwangirika ndetse n'amafaranga natakazaga ngiye kujya nyaranguza kuko nari umucuruzi uciriritse nkomeze ntere imbere."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, nawe yashimiye abafatanyabikorwa bahora nabafasha mu guteza imbere abaturage, agasaba abafashijwe ko ubu bufasha bwababera umusemburo w'impinduka mu mibereho yabo.

Ati: " Iki ni igikorwa dushimira cyane RP Musanze College ndetse n'abandi bafatanyabikorwa badufasha mu gukemura ikibazo bikibangamiye abaturage."

"Icyo dusaba abo tuba dufashije gutya ni ukubungabunga ibyo baba bahawe bikababera umusemburo w'impinduka mu mibereho yabo kandi dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu tuzakomeza kunganira abo ubushobozi buzagaragara ko ari buke."

Akarere ka Musanze gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako ndetse n'abaturage, bubakiye imiryango 58 y'abatishoboye n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bavugurura n'izindi nzu 77 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026.

Imiryango ibiri y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe inzu yubakiwe na RP Musanze College


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...