Musanze: Hizihijwe Umunsi w'Umuganura abaturage basabwa kugendera kure ibiyobyabwenge

Amakuru ku Rwanda - 08/08/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Hizihijwe Umunsi w'Umuganura abaturage basabwa kugendera kure ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca basabwe kugendera kure ibiyobyabwenge kuko bisenya Umuryango Nyarwanda bikangiza ejo hazaza h'Igihugu kubera ko ababikoresha batakaza ubushobozi bwo gutekereza no gukora bagahora mu mwiryane.

Ubu butumwa ni ubwagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Umuganura wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti "Isoko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".

Agaruka ku bubi bw'ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, itabi n'izindi ngeso mbi zirimo ubusinzi, ubusambanyi n'ubwomanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacaca, Mukasano Gaudence, yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ejo hazaza h'Igihugu abasaba kubigendera kure.

Yagize ati: "Ntacyo wageraho wirirwa mu biyobyabwenge kuko bikwangiza bigatuma udakora ahubwo ugahora mu bikorwa by'urugomo aribyo bisenya ubumwe ndetse bigasenya ejo heza h'Igihugu. Yaba umubyeyi uri hano, yaba urubyiruko ibi byose mubigendere kure dufatanye kubaka u Rwanda ruboneye."

Bamwe mu baturage bitabiriye ibyo birori biganjemo urubyiruko, nabo bemeza ko ibiyobyabwenge bibateza umutekano muke n'ubwo harimo n'ababikoresheje bakagira inama abandi ko bakwiye kubireka.

Mupenzi Justin ni umwe muri bo, yagize ati "Njye nakunze kunywa izi nzoga z'ibyuma bari guca, zaranyangije ku buryo hari igihe nibaga ibishyimbo byo mu rugo nkajya kubigurisha ngo mbone amafaranga yo kunywera. Kuba tugize amahirwe zikaba ziciwe nabwira urubyiruko kwirinda ibyo byose bibangiririza ubuzima bagakora bakiteza imbere."

Nyiransabimana Julienne nawe yagize ati:" Mwumvishe ibyo batubwiye twagezeho kandi byose ntibyagerwaho abantu badashyize hamwe ngo bakore, bizigamire, bashire imari ariko byose bigashingira ku kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza abantu."

Mu bindi bibukijwe ni ukudasesagura umutungo cyangwa umusaruro bejeje, kurangwa n’ indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, kwizigamira, kurera neza abana babashakira ibikenerwa ngo bakomeze amashuri.

Abahanga bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bikagira ingaruka ku buzima bwe, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa kitewe mu rushinge n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara no gukoreshwa mu Rwanda ari Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Mugo (Heroin), Lisansi, Cocaine, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge nka muriture n’izindi, ibinini bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Abanya-Musanze bizihije Umunsi w'Umuganura basabwa kugendera kure ibiyobyabwenge


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...