Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yasabye abitabiriye Expo guhanga udushya no kwirinda 'Akadege'

Amakuru ku Rwanda - 25/08/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yasabye abitabiriye Expo guhanga udushya no kwirinda 'Akadege'

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abitabira imurikagurisha ry'iyi Ntara guhanga udushya mu byo bakora, yibutsa urubyiruko ko rugomba kwirinda kwishora mu mikino y'amahirwe irimo uwiswe "Akadege".

Ubu butumwa Guverineri Mugabowagahunde, yabugarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry'iminsi 15 ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera ku bufatanye n'Intara y'Amajyaruguru riri kubera muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuva ku wa 19 Kanama 2026.

Ryitabiriwe n’abamurika 145 barimo abanyamahanga 6, mu byiganjemo birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, amashuri, amabanki ubukorikori, utubari na resitora, imyidagaduro y'abana, ikoranabuhanga, inganda n'ibindi kandi bwa mbere mu mateka Ikigo cy’Igihugu cy'Indangamuntu, NIDA, kiri gufasha muri gahunda yo gufotora abaturage kugira ngo bazabone indangamuntu koranabuhanga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abitabiriye iri murikagurisha abasaba gukomeza guhanga udushya tuzabafasha kwagura amasoko, yibutsa urubyiruko ko rugomba gukora cyane rukirinda imikino y'amahirwe irimo uwiswe Akadege.

Yagize ati "Turashimira abikorera bitabiriye iri murikagurisha kuko ni iby’agciro gakomeye. Uyu ni umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo bakora no kugurisha. Turabasaba kurushaho guhanga ibishya kugira ngo n'amasoko bafite yaguke bagere ku rwego mpuzamahanga ariko na none birinda ibitujuje ubuziranenge.”

"Icyo twasabye urubyiruko rwacu ni ukwirinda gushakisha ubukire binyuze mu mikino y’amahirwe nk'Akadege ahubwo rukitabira gushakisha amakuru muri iri murikagurisha, rugashaka ibyo rukora rwirinda ubunebwe, ubuzererezi, ubusinzi n’inzoga z’inkorano n’ibyuma byose bitujuje ubuziranenge."

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas, we avuga imurikagurisha ari umwanya mwiza ku bamurika wo guhura no kungurana ibitekerezo ndetse no kwigiranaho.

Ati: "Ni byiza kumenyekanisha ibyo dukora kuko bamwe bigira ku bandi mu guhanga udushya. Ni umwanya mwiza dufata kugira ngo bamwe bigire ku bandi kuko twubgurana ibitekerezo. Ndasaba abikorera kunoza ibyo bakora bakita ku buziranenge ndetse mbashishikariza kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe.”

Ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru buvuga kandi ko mu mbogamizi bagihura na zo ari ukutagira ahantu hanini ho gukorera imurikagurisha, bikaba bituma kwakira abamurika benshi bigorana ndetse n’abitabiriye ntibabashe kwisanzura.

Iri murikagurisha abaryitabira basusurutswa n'abahanzi batandukanye buri mugoroba ryatangiye ku wa 19 Kanama zikazasozwa ku wa 2 Nzeri 2026, aho biteganyijwe ko abazamurika ibikorwa byabo baziyongera bakarenga 145 bari kumurika kuri ubu.


Umwanditsi: Bazatsinda Jean Claude


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...