Ibi babigarutseho ubwo basozaga ku mugaragaro imurikagurisha ry'iyi Ntara kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026 ryaberaga muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze ryitabiriwe n'abamurika ibyo bakora bagera kuri 212 barimo abanyamafaranga 17.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abitabiriye iri murikagurisha ku buryo ryagenze neza abasaba guteza imbere ubufatanye, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Yagize ati: "Imurikagurisha twe dushima kuko buri mwaka ubona ko hari ikiyongeraho, mu byo bamurika ubona ko ari byiza kuko nk'ikoranabuhanga ryariyongereye mubyo bakora kandi bisubiza ibibazo abaturage bafite."
"Umukoro bidusigiye ni uko tubonye ko hari urubyiruko rukeneye kwigira ku bababanjirije. Turabasaba kurangwa n'umuco w'ubufatanye, kwitabira ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo ibyo bakora bikomeze gutera imbere bigere ku rwego mpuzamahanga."
Bamwe mu bikorera bitabiriye iri murikagurisha, bo bemeza ko ryababereye ryiza kuko bagize umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza kuko igihe cyababereye kiza.
Umwe muri bo yagize ati: "Iyi Expo yari iryoshye cyane kuko yaritabiriwe cyane. Twaracuruje kuko abaguzi bari benshi ndetse hari n'abandi benshi badusabaga nimero n'aho dukorera kuko bamenye ibyo dukora, muri make twabonye umwanya wo kumenyekanisha ibyacu no gucuruza."
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, we yishimiye ko iri murikagurisha ryabaye ryiza kandi rikitabirwa ku bwinshi, yizeza abikorera ko bazakomeza guharanira ko rizarushaho gutera imbere.
Ati: "Iri murikagurisha ryari ryiza cyane ndetse ndabashimira uburyo mwakiriye n'abamurikaga bo mu mahanga. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo dukomeza guhanga ibishya ndetse rizakomeze gutera imbere."
Iri murikagurisha ryabaga ku nshuro ya 16, ryitabiriwe n'abamurika ibyo bakora 212, ryatangiye tariki 19 Kanama risozwa kuwa 2 Nzeri 2026.
Ryagaragayemo ibikorwa by'inganda, ubuhinzi n'ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga, imyidagaduro, utubari na resitora ndetse na serivisi za leta zirimo gufotora abazahabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga n'ibindi.

Abitabiriye Expo i Musanze bemeza ko yababereye umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza kandi ko bamwe bigiye no kuri bagenzi babo
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
