Ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru bwafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batandatu, nubwo bari bagifite amasezerano. Abo bakinnyi ni: Ntaribi Steven umunyezamu, Nduwayo Valeur ukina mu kibuga hagati, Myugariro Ndizeye Gad, Nshimiyimana Clement, Tinyimana Elissa na Uwiringiyimana Christophe.
Iyi gahunda y’impinduka ije mu gihe Musanze FC iherutse kongera imbaraga mu buyobozi bwayo bwa tekinike, ishyiraho Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru, afatanyije na Kalisa Francois nk’umwungiriza we.
Muri iyi gahunda yo kwiyubaka, Musanze FC yamaze no gusinyisha abakinnyi bashya barimo Bizimungu Omar n’umunyezamu Habarurema Gahungu, hakaba hakomeje imyitozo yitegura guhatana mu mwaka mushya w’imikino.
Ntaribi Steven ni umunyezamu watandukanye na Musanze FC
Nduwayo Valeur nawe yatandukanye na Musanze FC