Musanze FC mu nzira yo kubona ubuyobozi bushya

Imikino - 18/06/2025 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze FC mu nzira yo kubona ubuyobozi bushya

Ikipe ya Musanze FC igiye kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubuyobozi, nyuma y’uko hamenyekanye ko hateguwe inama y’inteko rusange izaba igamije gutora Komite Nyobozi nshya.

Iyi nama yatumijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’iyi kipe, izaba ku wa 23 Kamena 2025, guhera saa munani z’amanywa mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze. Ni inama yitezweho guhindura byinshi mu mikorere n’imiyoborere y’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu butumire bwashyizweho umukono na Rwabukamba Jean Marie Vianney, Visi Perezida wa Musanze FC, iyi nteko rusange izibanda ku ngingo enye z’ingenzi zirimo Amatora ya Komite Nyobozi nshya igomba gusimbura iyari iyobowe na Tuyishime Placide “Trump”, yarangije manda. Gusuzuma icyerekezo ikipe izagenderaho mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Kugenzura ihererekanyabubasha rizakorwa hagati y’ubuyobozi bushya n’ubusimburwa. No kunoza umubano n’imikoranire hagati y’abakunzi ba Musanze FC n’abayobozi b’iyi kipe.

Iyi nama izahuza abanyamuryango, abaterankunga, abayobozi n’inzego bireba, harimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wamaze kumenyeshwa iby’iyi gahunda.

Ni inama ije mu gihe Musanze FC iri kwitegura umwaka mushya w’imikino, aho hitezwe ko hazafatwamo imyanzuro ifatika izafasha ikipe kugira icyerekezo gihamye no kurushaho kwiyubaka mu buryo burambye.

 

Tuyishime Placide “Trump” yavuze ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Musanze FC

Hategerejwe impinduka mu Buyobozi bwa Musanze FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...