Musanze: Babangamiwe bikomeye n'umwanda w'ubwiherero bw'isoko bwuzuye ntibufungwe

Amakuru ku Rwanda - 28/10/2026 2:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Babangamiwe bikomeye n'umwanda w'ubwiherero bw'isoko bwuzuye ntibufungwe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busogo n'abatemberera muri Santere ya Byangabo cyane cyane abaturanye n'ahahoze ubwiherero bw'isoko, barasaba ko ubwo bwiherero bwuzuye bwavugururwa cyangwa bugafungwa kuko iyo imvura yaguye imyanda yivanze n'amazi bitemba bikabateza umwanda n'umunuko.

Ubwo bwiherero ni ubwahoze ari ubw'isoko mbere y'uko hubakwa irindi Soko rya Byangabo mbere ya 2011, ariko kugeza n'ubu buracyakoreshwa n'abantu babwegereye biganjemo abafite utubari na resitora, abahisi n'abagenzi ndetse n'abagana utwo tubari tuhegereye.

Kuri ubu, burashaje cyane ku buryo amabati abusakaye n'inzugi zaho zangiritse, imiyoboro y'umwanda nayo yarazibye ku buryo usanga baratangiye no kwihagarika mu mbuga yabwo, rimwe na rimwe hari n'abahengera ijoro bakihagarika hanze yabwo.

Ibyo byose biteza umunuko ukabije ndetse n'iyo imvura yaguye imyanda yo mu misarane yivanga n'imivu bigatemba bigasakara ku buryo bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw'abantu, inyamaswa n'ibimera cyane ko haba ababukoresha bahaturiye n'abahakorera batagira ubwiherero bwabo bwite na kompanyi MZ yahakoraga amasuku babutereranye.

Umwe mu baturage witwa Mbarushimana Philippe wo mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero mu Mudugudu wa Kabaya, yagize ati: "Nakoraga hano nkorana na MZ mbonye batari kunyishyura neza akazi ndakareka, uwansimbuye nawe banze kumwishyura arabireka."

"Ubundi abacururiza hano bari barabasabye ko bagira uruhare mu isuku y'ubu bwiherero, barongeye barampamagara ariko umugabo witwa Rwema utuye hafi ya hano niwe wanyishyuraga gusa n'amazi yayakuraga mu gipangu cya hano hakurya, Mudugudu wari usanzwe ahayoboye yasabye abahakorera ngo bafatanye, bano bahafite utubari bahakore isuku ariko habura n'umwe babirekere uwo musaza gusa."

Akomeza agira ati: "Uyu Musaza (Rwema), yacitse intege kuko yahakoraga wenyine nawe arabireka kuko n'aba bafite utubari babukoreshaga ariko ntibamufashe. Urabona hano hari utubari na resitora kandi nta bwiherero bagira none banze no kwishyura amafaranga y'isuku."

Ingaruka bitugiraho iyo imvura yaguye imyanda yo mu misarane itembana n'amazi bigakwirakwira hano kandi abana bacu niho banyura ndetse natwe uwabikandagiye abikwirakwiza ahandi.

Murumva n'umunuko uhari ko ugera mu baturage bikabateza indwara zikwirakwizwa n'amasazi. Turifuza ko hano hakorwa neza izi nzugi zigakingwa ndetse hagashyirwa n'umukozi ubishoboye."

Nsabimana Jean de Dieu, nawe yagize ati "Natwe iyo tugeze hano biratubangamira kuko iyo tugiye kwihagarika tugasanga nta suku ihari tujya gushakishiriza ahandi (mu mirima), kandi ubu bwiherero bukwiye kuba bukoreshwa."

"Bumeze nabi nta suku irimo, nta n'ubwo wabona aho gukandagira, iyo imvura yaguye bwo biba ibindi kuko inkari, inyo n'umwanda byose biratembana. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi ubu bwiherero bugakorwa bagashyiraho n'umukozi kuko bano bahafite utubari na resitora ubona batahitaho."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre mu buryo bugoranye cyane yagerageje kubwira itangazamakuru ko bagiye gusaba ko ubwo bwiherero bufungwa.

Ati: "Kugeza ubu twamaze gusaba ko bufungwa ndetse na bariya bakorera hafi yaho, abo bigaragara ko badafite ubwiherero bwabo turabafungira kugeza igihe ikibazo cy'ubwiherero kizakemukira."

Kutagira ubwiherero ni kimwe mu bituma hari bamwe mu bantu bihagarika ku gasozi bigakwirakwiza zimwe mu ndwara zandurira mu isuku nke zikamunga ubukungu ndetse zishobora no guteza impfu ariho abantu bahera basaba ko ibikorwa byo kubungabunga isuku muri Musanze bidakwiye kuba byiharirwa na kompanyi MZ usanga byararenze ubushobozi bwayo.

Umwanditsi: Bazatsinda Jean Claude


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...