Gahunda ya GiveDirectly, ikorwa n'Umuryango mpuzamahanga GiveDirectly ufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu kubaha inkunga y'amafaranga mu buryo butaziguye agahabwa abatoranyijwe nyuma y'igenzura ry'imibereho yabo agacishwa muri Mobile Money mu byiciro bitandukanye.
Mu Karere ka Musanze, iyi gahunda imaze kugezwa mu mirenge 10 ndetse batangiye uwa 11 mu mirenge 15 igize ako Karere.
Umurenge wa Muko, ni umwe mu mirenge iri gukorerwamo gahunda ya GiveDirectly muri iki cyiciro biteganyijwe ko kizarangirana n'uyu mwaka imirenge yose ikorewemo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko, basabye inzego bireba ko hakorwa igenzura kuko hari bamwe usanga batari ku rutonde rw'imirzango igomba gufashwa mu gihe indi bigaragara ko yifashije ariyo usanga yiganjemo muyo gufashwa.
Ikindi bashingiraho ngo ni uko iyo babajije inzego z'ubuyobozi zibegereye, basubizwa ko urutonde rw'abagomba gufashwa ruturuka hejuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc, bakibaza ukuntu umuturage wo gufashwa yamenywa na minisiteri kandi hari inzego z'ubuyobozi zibegereye zikwiye kuba zibafasha.
Ibirenze ibyo, bavuga ko usanga hari aho inzego z'ubuyobozi zibegereye zishyiramo abo bafitanye isano kuko hari n'abaturanyi babo baba barashyizwe ku rutonde rw'abarafashwa ntibatinye no kubibwirira ko batanze akantu (Ruswa), kugira ngo bemezwe.
Bitekerezo Vincent, ni umwe muri bo, yagize ati "Ikibazo kiri aha mu Murenge wa Muko, hari imirenge myinshi yahawe GiveDirectly abaturage bakayabona uko bikwiye, ariko bigeze hano barajogora bayihera abakire bafite ibintu by'umurengera ahubwo abakene bwimbi barayabura.
Dutekereza ko abakire batanze ruswa kugira ngo babone ayo mafaranga abakene bapfiremo. Turasa ubuyobozi ko bwaturenganura bahereye ku bibazo Umurenge wa Muko ufite."
Ukwifasha Jeannette nawe yagize ati "Turi gukeka ko abakire batanze akantu kugira ngo babone iyo GiveDirectly, kuko ntiwakumva ukuntu ndi kurya mvuye guca inshuro uwo mvuye kuyicaho abone GiveDirectly njye nyiburemo. Abatanze ayo makuru niba ari ba parasocials cyangwa ba mudugudu bayatanze nabi bagendeye kuri ruswa bariye."
"Muturenganure n'umuyobozi bwo hejuru bubimenye kuko nta mahoro azaba mu Muko hari uwagiye kugura agafuka k'umuceri ngo wowe urare wigunze nta n'inusu wahawe ngo muturane mu mahoro.
Twebwe ntabwo ubuyobozi bwo hejuru buzi buri muturage, ahubwo ubuyobozi duhorana hano hasi nibo bazi uko mbayeho, nibo bakwiye kuba batanga amakuru yanjye aho kutubwira ngo byaturutse hejuru muri Minaloc."
Umukozi wa GiveDirectly ushinzwe guhuza ibikorwa byayo na gahunda za leta, Muhire Rodrigue, avuga ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mbere aho wasangaga nk'inko zirenga 90% ziri mu murenge watoranyijwe zarahabwaga iyo nkunga bwarahindutse kuko ubu urutonde rw'abagomba gufashwa baruhabwa na Minaloc bo bakarushyira mu bikorwa.
Ati "Twahinduye uburyo bwo kuyatanga kuko ubu twifashisha sisiteme imibereho, tukayaha abatishoboye aho kuyaha umurenge wose kuko gukura abantu mu bukene ni cyo kiba kigamijwe kandi urutonde si twe turukora ahubwo turuhabwa na MINALOC hifashishije sisiteme imibereho."
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, nawe ashimangira ko nta buriganya buri muri iki gikorwa kuko abaturage benshi n'ubwo baba bari mu cyiciro kimwe cy'imibereho usanga n'ubundi ubuzima bwabo budahuye agashimira abamaze guhabwa iyo nkunga biteje imbere.
Ati: "Imiryango imwe yikuye mu bukene aho bamwe boroye inka, ihene n’intama, ingurube n’ inkoko ndetse abandi bajya mu buhinzi butandukanye mu gihe abandi bagiye mu mirimo y’ububaji, gusudira n’ibindi."
Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatanze mu Ukwakira 2024, yari yasabye abaturage b’Umurenge wa Shingiro uherereye mu Karere ka Musanze kutarangara ngo amafaranga bahawe abace mu myanya y’intoki kuko ntawe ukwiye kuvuga ko yabuze ayo kwishyura mituweli cyangwa kwishyurira umwana ku ishuri n’ibindi kandi yarahawe iyo nkunga.
Yagize ati: "Amafaranga mwabonye, ntimukwiye kurangara GiveDirectly zikwiye kubabera imbarutso y’iterambere rirambye, Shingiro mukaba mu ba mbere."
Kuva mu mwaka wa 2022 gahunda yo gufasha imiryango kuva mu bukene ya GiveDirectly yatangira mu Karere ka Musanze, imiryango igera ku 36,625 irimo abaturage barenga ibihumbi 160 yamaze gufashwa kuva mu bukene.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
