Musanze: Abanyarwanda 28 bari guhugurwa ku mategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu

Amakuru ku Rwanda - 02/11/2026 5:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Abanyarwanda 28 bari guhugurwa ku mategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu

Abasirikare, Abapolisi n'abasivili 28 bitabiriye amahugurwa y'icumweru abongerera ubumenyi ku mategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa y'icyumweru yatangiye ku wa 2 Ugushyingo, azarangira ku wa 6 Ugushyingo 2026, ari kubera mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy (RPA) i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Agamije kongerera abayitabiriye, ubumenyi bwo kurengera no kurinda uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu gihe bari mu butumwa bw'amahoro mu bice bitandukanye mu gihe cyose baba boherejwereyo, ariko n'igihe bataburimo bafite inshingano zo kuburengera ko gusangira ubunararibonye na bagenzi babo baba bakorana.

Aya mahugurwa yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy, ku bufatanye n'Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, hamwe n'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Bamwe mu bayitabiriye bavuga ko biteze kuhungukira byinshi kandi ko bazayasangiza n'abandi bakorana bagamije kubongerera ubumenyi bwo kurengera uburenganzira bwa muntu mu bikorwa bitandukanye.


Lt Col Marie Chantal Umuhoza yagize ati "Azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi kuko tuzasobanukirwa birushijeho uko ubwo burenganzira bwubahirizwa mu byiciro bitandukanye haba aho dukorera no mubo dukorana nabo."

"Ingabo z'u Rwanda dukora no ku rwego mpuzamahanga aho tujya mu butumwa bw'amahoro tukahahurira n'ibihugu bitandukanye. Mbere na mbere hari ukubahiriza ubwo burenganzira muri icyo gihugu tuba twagiyemo ariko noneho no mu bo dukorana. Uko twakoraga tutarayabona twizeye ko hari ikiziyongeraho."

Umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera, Kizito Jean Pierre "Twiteze ko muri aya mahugurwa tuzigiramo amasomo atandukanye azadufasha gukomeza ukubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi azadufasha mu buzima bwa buri munsi."


Umujyanama Mukuru mu by’Uburenganzira bwa Muntu w'Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Michael Ngabirano, yagize ati"Twigisha ababa bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro kandi u Rwanda Igihugu cy'intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga amahoro."

" Iyo turi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro haba mu Gihugu no mu mirimo ya buri munsi, abasirikare, abapolisi n'abasivili barakorana cyane, no mu butumwa bw'amahoro naho  kugira ngo bagere ku ntego cyane cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu."


Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikira neza ndetse bakazasangiza abandi ubumenyi bazahakura.

Ati " Ku bitabiriye aya mahugurwa turabasaba kwiga neza bakabifata bakazava hano bafite ubumenyi bwinshi, ubuhanga n’inararibonye muri uru rwego. Bityo rero, ndabakangurira kubyaza umusaruro uyu mwanya, bakigira ku bandi kandi bagasangiza abandi ubu bumenyi."

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga ingabo zo kubungabunga amahoro ku Isi. Rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika kuko rufite ingabo zikabakaba 5,000 mu bihugu bitandukanye.


Umwanditsi: Bazatsinda Jean Claude 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...