Musanze: Abahinzi bibukijwe ko gushinganisha ibihingwa byabo bibarinda ibihombo bituruka ku biza

Amakuru ku Rwanda - 14/10/2026 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Abahinzi bibukijwe ko gushinganisha ibihingwa byabo bibarinda ibihombo bituruka ku biza

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakora ubuhinzi bwiganjemo ubw'ibigori, ibirayi n'ibishyimbo, bibukijwe ko gushinganisha ibihingwa byabo bibarinda ibihombo bituruka ku biza cyane cyane muri ibi bihe by'imihindagurikire y'ibihe n'ikirere.

Muri iyi minsi y'itangira ry'igihembwe cy'ihinga 2027 A, usanga abaturage batari bake bashishikariye ubuhinzi ku buryo bamwe mu babigize umwuga biba bigoye kubabona mu gihe udatembereye mu mirima kuko ariho bazindukira bagakurwa n'umugoroba.

Muri iki gihembwe, benshi mu bahinzi bahuriza ku mvugo y'uko cyatinze gutangira kuko imvura yatinze cyane kugwa ariko abo mu Karere ka Musanze bo bemeza ko ibi bitazahungabanya umusaruro wabo kuko ibihe by'ubuhinzi byinshi bigengwa n'imvura kandi ko no kuba ibihingwa byabo babifatira ubwishingizi nabyo byatuma badahomba mu gihe cy'ibiza.

Manirere Marie Grace, ni umwe muri bo, yagize ati: "Imvura yatinze kuboneka dukererwaho guhinga ariko ubu nta mpungenge dufite kuko ubu ikirere kimeze neza kandi kubera no kuba dutanga ubwishingizi bw'ibihingwa tuba twizeye ko imyaka iramutse yangijwe n'ibiza twazagobokwa ntitugwe mu bihombo."

Hitayezu Mars, nawe ati: "Dufite icyizere ko tuzeza n'ubwo imvura yari yaratinze kugwa, ibigori duhinze tugomba kubishakira ubwishingizi kugira ngo izi mpinduka z'imihindagurikire y'ikirere zitazatugusha mu bihombo."

Ndayambaje Valens, ati: "Gushinganisha ibihingwa bacu bidutera imbaraga zo gukora cyane kuko umuntu aba afite icyizere ko niyo haba ibiza nta gihombo azahura nacyo, kuri ubu hariho impinduka z'imihindagurikire y'ikirere ndagira inama bagenzi banjye b'abahinzi ko bakanguka bakajya bashinganisha imyaka yabo."

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo Jean, asaba abahanzi gukomeza gukurikirana ibihingwa byabo bibirinda ibyomyi no kugira ngo bongere umusaruro."

Ati: "Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gukurikirana imyaka yatewe bagenzura niba nta cyonnyi cyagezemo, aho bigaragaye bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo umusaruro utazagabanyuka."

Akomeza ashishikariza abakora ubuhinzi, gushinganisha ibihingwa byabo kuko aribyo bibarinda ibihombo bishobora guturuka ku mihindagurikire y'ibihe.

Ati: "Ikirere kigenda gihinduka ariko abantu ntibakwiye kubibona ngo bifumbate, tugomba gukora ibishoboka byose tugakora ubuhinzi buteye imbere aho bishoboka tukuhira, ahandi tugakora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, tugasasira kugira ngo tubone umusaruro uhagije."

"Ikindi dushishikariza abaturage ni ugufata ubwishingizi bw'ibihingwa kugira ngo mu gihe cy'ibiza babe bagobokwa birinde ibihombo."

Gahunda yo gushinganisha ibihingwa mu Rwanda yitwa "Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi", yashyizweho na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB mu 2019, hagamijwe kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo.

Muri iyi gahunda Leta itanga nkunganire ingana na 40% by’amafaranga y’ubwishingizi, naho umuhinzi cyangwa umworozi akishyura asigaye angana na 60% mu gihe cy'ibiza cyangwa ibyorezo akagobokwa.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakora ubuhinzi bwiganjemo ubw'ibigori, ibirayi n'ibishyimbo, bibukijwe ko gushinganisha ibihingwa byabo bibarinda ibihombo bituruka ku biza cyane cyane muri ibi bihe by'imihindagurikire y'ibihe n'ikirere


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...