Byagarutsweho mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, cyatagiye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, kikazamara icyumweru higishwa abaturage uburyo hategurwa indyo yuzuye, isuku, kwirinda amakimbirane mu miryango, kuyana abana mu bigo mbonezamikurire n'ibindi bigamije kwita ku buzima n'imikurire y'abana.
Agaruka ku mpamvu y'ubu bukangurambaga bw'insanganyamatsiko igira iti ‘Duhurire mu muryango tujyanemo, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Thèobald, yavuye ko bafatanyije n'abafatanyabikorwa babo, bafashe ingamba zo kurushaho kwegera abaturage bagasobanurirwa inshingano zabo mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana.
Yagize ati: "Impamvu dukora ubu bukangurambaga ni ukugira ngo twigishe kuko kwigisha abaturage guha abana indyo yuzuye bisaba guhozaho. Ubu twihaye intego ko buri mezi atatu duhitamo umurenge uri inyuma ariko tukagera no mu midugudu dufatanyije n'abafatanyabikorwa."
"Ubu turi gushyira uturima tw'igikoni ahantu henshi kugira ngo abaturage babyigireho. Turasaba kandi abashakanye kubana neza kuko iyo bari mu makimbirane ntibita ku miryango ugasanga wa mwana aratereranywe. Ikindi turabashishikariza kwita ku isuku kuko nayo iyo utayitayeho usanga n'ibyo wateguye ntacyo imariye umwana."
Visi Meya Kayiranga, yagarutse ku ngamba zikomatanyije zagiye zifatwa kuko ziri gutanga umusaruro, asaba abagabo kudatererana abagore mu kwita ku mwana. Ati: "Nk'ubu amafunguro twagaburiye abana hano yatetswe n'umugabo, kuba umugabo yateka si ubuganzwa ahubwo ni ishema ridakwiye kuba rimutera ipfunwe."
"Turasaba n'abandi gukomereza aha. Icyo tumaze kubona, no guca inzoga zitujuje ubuziranenge nabyo hari icyo byagabanyije kuko hari bamwe bafataga amafaranga bakayajyana kunywa inzoga ariko ubu biri guhinduka bari kwita ku muryango."
Kayiranga yatanze icyizere ko n'ubwo nta bushakashatsi ku igwingira bwari kwakorwa nyuma ya 2025, nta kabuza ko ubufatanye bw'abaturage, inzego zitandukanye n'abandi bafatanyabikorwa igipimo cy'imibare y'abana bagaragarwaho n'imirire mibi n'igwingira kizakomeza kugabanyuka."
Ati: "DHS ya 2019 yari yagaragaje ko akarere ka Musanze kari kuri 45,4% by'abana bagwingiye, iya 2025 yo yerekanye ko turi kuri 31,9%, murumva ko hagabanyutseho hafi 14% kandi n'ubu turizera ko iyo mibare yagabanyutse kuko ubu hari kugaragaramo uruhare rw'umugabo, urw'umugore, inzego z'ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa twese turi mu ngamba."
Umukozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda y'imbonezamikurire y'abana bato, Ntacyumpenze Emmanuel, we, yibutsa ababyeyi ko bagomba gufatanya bakajyana abana babo mu bigo mbonezamikurire kuko bahahererwa serivisi zikomatanyije zigamije kurinda umwana igwingira n'imirire mibi.
Yagize ati: "Ubu dufite abana bagera kuri 983 mu Murenge wa Busogo batitabira ingo mbonezamikurire. Tugomba kwigisha abaturage bagahindura imyumvire niba ari ukohereza abana mu bigo mbonezamikurire bakabikora."
"Haba ari ugutegura indyo yuzuye ndetse no gukoresha neza inyunganiramirire zirimo amata na shishakibondo aho kugira ngo abana bayisangire bakayifata nk'umuti kuko ntiwajya kwa muganga ngo baguhe imiti uyisangire n'abandi ahubwo na shisha kibondo uwayihawe ayihe umwana uko bikwiye."
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo bagezweho n'ubu bukangurambaga, bemeza ko hari aho bagiye bagira uburangare ntibite ku bana babo, ariko ko ubwabo bagiye kubikosora aho bibananiye biturutse ku bushobozi bakajya biyambaza leta.
Rubayiza Michel, ni umwe muri bo, yagize ati "Muri make, iyo umugabo yaguhahiye kuri we, biba bihagije ibyo kwita ku kubitegura no kubiteka, yumva ari iby’abagore. Twumvise neza uruhare rwacu nk'abagabo kandi ku bwanjye ngiye gukangurira imiryango ifite abana batari bagana ibigo mbonezamikurire ko babigana kugira ngo umwana arusheho kwitabwaho."
Ntawirinda nawe yagize ati: "Ubu tugiye kujya tugira ubujyanama mu muryango, twite ku mafunguro dutegura kandi dufatanyije turwanye imirire mibi. Hano ibiryo turabifite icyaburaga ni ukwita ku kubitegura, isuku no kuba abana bacu twabarekaga ngo bazatangire kwiga bakuze ariko twumvise ko ari twe tuba twidindiza tugiye kubikosora byose."
Mategeko Safia, we, ni umuvugizi w’umuryango wita ku bikorwa byo kurengera abana, MCBO, avuga ko kuba mu Karere ka Musanze hakigaragara igwingira biterwa n’icyuho kigaragara mu miryango cyo kutita ku mirire y’abana.
Yagize ati: “Igwingira ntiryari rikwiye kuba rikigaragara muri Musanze kuko ibiryo bihari; ahubwo bisaba ubufatanye bw’umuryango, ubuyobozi, abafatanyabikorwa.”
Mu bana 45906 bagejeje igihe cyo kuba bari mu marerero muri Musanze, ubu bageze ku kigero cya 86,9% bayitabiriye ariho bahera bashyira imbaraga mu bukangurambaga.





Abagabo bo mu Karere ka Musanze basabwe kutigira ba "Ntibindeba" mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
