Musago Desire, murumuna wa Mitsutsu yashyinguwe

Imyidagaduro - 10/08/2026 6:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Musago Desire, murumuna wa Mitsutsu yashyinguwe

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, wamamaye nka Mitsutsu, ku wa 9 Kanama 2026 yasezeye bwa nyuma kuri murumuna we Musago Desire, witabye Imana nyuma y’igihe amaze arwaye.

Umuhango wo kumushyingura wahuje abagize umuryango we, inshuti ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda, byaje gutabara Mitsutsu no kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Mu minsi yashize, Mitsutsu yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo murumuna we abone ubuvuzi. Yafashe imyanzuro ikomeye, ashyira ku isoko bimwe mu byo yari atunze, birimo moto ye, na shene ye ya YouTube, Mitsutsu Empire, yari imaze kugira abayikurikira barenga ibihumbi 360.

Nubwo Mitsutsu yakomeje gushakisha ubufasha kugira ngo murumuna we avurwe, amaherezo Musago Desire yaje kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.

Mu gihe cyo gushyingura, Mitsutsu yari kumwe n’abavandimwe, inshuti ndetse n’ibyamamare byaje kumuba hafi no kumufata mu mugongo.

Mu bamutabaye harimo Nyaxo, Killaman, Bamenya, Clapton Kibonge, Junior Giti na Captain Regis, hamwe n’abandi bantu batandukanye bo mu myidagaduro.


Murumuna wa Mitsutsu yashyinguwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...