Murumuna wa Sharon Gatete mu nzira zo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Iyobokamana - 10/12/2025 1:03 PM
Share:
Murumuna wa Sharon Gatete mu nzira zo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Murumuna w’umugore wa Chryso, Gatete Shekhinah yatangiye gutera intambwe zo gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yahereye mu irushanwa ry’abana bo mu mashuri yisumbuye ngo rimutere ingabo mu bitugu.

Uyu mwana ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yavuze ko yifuza gukorera Imana abinyujije mu kuririmba kuko abikomora ku muvandimwe we Sharon Gatete ndetse n’iwabo akaba ari mu batambyi.

Mu rwego rwo gushaka intangiriro nziza zo gutangira umuziki, Gatete Shekhinah yahereye mu marushanwa y’abana biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bitandukanye nka Kigali Christian Scool, Glory Academy, World Mission High School na Rivierra High School.

Iri rushanwa ry’aba bana ryiswe “The Golden Mic Challenge” riri kuba ku nshuro ya mbere, rigamije kurebera hamwe abana bafite impano haba mu kuririmba, kubyina no kuvuga imivugo ariko byose bishingiye ku ijambo ry’Imana.

Ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo, Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. (Imigani 22:6). Niyo mpamvu natwe twahisemo inzira yo kubatoza kuvuga ijambo ry’Imana” -  Ubuyobozi bw'iri rushanwa.

Murumuna wa Sharon Gatete ahatanye mu irushanwa rizahemba Miliyoni 1 Frw umunyempano uzahiga abandi

Shekkinah Gatete mu nzira zo kugana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO "NTUTINYE" YA SHARON GATETE IGARAGARAMO ABAVANDIMWE BE BARIMO SHENNINAH


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...