Uyu
mwana ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yavuze ko yifuza gukorera Imana
abinyujije mu kuririmba kuko abikomora ku muvandimwe we Sharon Gatete ndetse n’iwabo
akaba ari mu batambyi.
Mu
rwego rwo gushaka intangiriro nziza zo gutangira umuziki, Gatete Shekhinah
yahereye mu marushanwa y’abana biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bitandukanye
nka Kigali Christian Scool, Glory Academy, World Mission High School na
Rivierra High School.
Iri
rushanwa ry’aba bana ryiswe “The Golden Mic Challenge” riri kuba ku nshuro ya
mbere, rigamije kurebera hamwe abana bafite impano haba mu kuririmba, kubyina
no kuvuga imivugo ariko byose bishingiye ku ijambo ry’Imana.
Ati
“Ijambo ry’Imana riravuga ngo, Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda
asaza atarayivamo. (Imigani 22:6). Niyo mpamvu natwe twahisemo inzira yo
kubatoza kuvuga ijambo ry’Imana” - Ubuyobozi bw'iri rushanwa.

Murumuna wa Sharon Gatete ahatanye mu irushanwa rizahemba Miliyoni 1 Frw umunyempano uzahiga abandi

REBA INDIRIMBO "NTUTINYE" YA SHARON GATETE IGARAGARAMO ABAVANDIMWE BE BARIMO SHENNINAH
