Murumuna wa Mitsutsu yitabye Imana

Imyidagaduro - 07/08/2026 7:31 AM
Share:
Murumuna wa Mitsutsu yitabye Imana

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi cyane nka Mitsutsu, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kubura murumuna we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026, nyuma y'imyaka ibiri yari amaze avurirwa mu bitaro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yasangije inshuti n'abakunzi be ubutumwa bwuzuyemo intimba, ashimira murumuna we ku butwari n'urukundo yamugaragarije ndetse anashimira abantu bose bababaye hafi muri uru rugendo rwari rumaze igihe.

Yagize ati: "Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y'umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha."

Mbere y'urupfu rwe, Mitsutsu yari yaratangaje ko yageze aho agurisha bimwe mu byo yari atunze kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gukomeza kuvuza murumuna we, wari umaze igihe arembeye mu bitaro.

Nyakwigendera yabanje kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nyuma yimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.

Kugeza ubu, icyateye uburwayi bwe xyari kitaranenyekana. Gusa, mu gihe yari arwaye, abantu benshi bari barabonye ko ubuzima bwe bwari bwarahindutse cyane, harimo no kugira isura yangiritse kubera uburwayi.

Urupfu rwe rwakomeje kwakirwa n'agahinda n'abakunzi ba Mitsutsu, bakomeje kumuha ubutumwa bwo kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...