Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru L’Avenir, iyi nkuru ni incamugongo ku muryango w’umuhanzi Christopher Bieber ari nawe wari kumwe na Romain ubwo iyi mpanuka yabaga.
Uyu mwana wari ufite imyaka 10 y’amavuko, yitabye Imana azize ibikomere bikomeye cyane yahuye nabyo ubwo iyi mpanuka yabaga bageze ahitwa Virviers. Ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu nibwo Romain yitabye Imana akaba asigiye abyeyi be agahinda gakomeye.
Iyi mpanuka yabaye kuwa kane tariki ya 4/4/2013 ubwo Bieber yari atwaye imodoka ya producer we yo mu bwoko bwa Porsche Boxter. Ubwo yari arenze gato Surdents, yataye umuhanda maze yisuka muri gari ya moshi yahise ishwanyaguza imodoka yari atwaye uyu muhanzi yari atwaye.
Byaje gutangazwa ko Bieber yapfuye nyamara nyuma haje kumenyekana inkuru nziza ko uyu muhanzi wo mu gihugu cy’Ububiligi agihumeka umwuka w’abazima ndetse n’ubu aragenda atora agatege gahoro gahoro.
Iyi mpanuka yabaye ahagana ku isaha ya saa tatu na 45 z’ijoro. Uyu murumuna wa Bieber yahise ajyanwa mu bitaro bya Espérance biherereye i Montegnée gusa yaje kwitaba Imana.
Munyengabe Murungi Sabin.
