Muri Press one nta nzara iturya kandi si njye boss wayo-Lick Lick

- 04/11/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Muri  Press one nta nzara iturya kandi si njye boss wayo-Lick Lick

Mu gihe abantu benshi bari bakomeje kwibaza uburyo Press one Entertainement ibarizwamo abahanzi The Ben, Medy, K8 Kavuyo na Producer Lick Lick na Cedru ibayeho  n’aho ikura mu rwego rwo gukomeza  gufasha no gutunga  abayigize, producer Lick Lick aremeza ko kugeza magingo aya Press one ihagaze neza kandi iri mu nzira nyayo yo kwiteza imbere no kwagura impano z’abayigize .

Mu kiganiro duherutse kugirana n’uyu mugabo akaba yaradutangarije ko kuri ubu Press one ihereye mu mujyi wa Chicago aho yatangiye gukorera ama mixtape abahanzi baho ndetse kandi ngo no mu Rwanda hakaba hari indirimbo zitandukanye Press one irimo irangiriza abahanzi. iyi mishinga yose ikaba irimo ibinjiriza amafaranga mu gihe banitegura gutangira gukora ibitaramo mu minsi iri mbere.

Lick Lick ati: “nka press one turi gukora ama mixtape y’abahanzi ba hano ku buryo press one ihagaze neza kuko no mu Rwanda hari indirimbo ndi gukorera abahanzi batandukanye njyiye gusohora kandi ibi byose bikaba byijiriza press one.”

Ashingiye ku bumwe we na bagenzi be bagize press one bafite ,Lick Lick akaba akomeza yemeza ko bafite icyizere cyo kuzagera kuri byinshi ndetse n’intego bihaye zose bakaba bazazigeraho.

Aha akaba yagize ati: “gahunda ni ukwagura base y’aba fans (abafana) b’umuziki n’impano biturimo ahantu hose ku isi kandi kuva twatangira tumaze kubona ko twatera intambwe ishoboka dushyizemo ingufu zacu n’ubumwe ari nayo mpamvu ubu twese turabana ngo dukorere hamwe nka press one entertainment.”

Kuri ubu press one entertainement igizwe na Lick Lick, Cedru, Meddy, The Ben ndetse na K8 bose babana hamwe  kandi bagakorera hamwe nyuma y’akazi n’amashuri bireba buri wese mu buzima busanzwe bakaba bafite intumbero imwe nk’abanyamuzika nk’uko Lick Lick yabidutangarije.

 

Ku makuru yavugwaga ko uyu mugabo yaba ariwe muyobozi mukuru wa Press one, ibi ngo siko biri kuko nk’uko yabidutangarije Lick Lick ari muri Press one nk’umu producer, mu magambo ye akaba yagize ati: “ntabwo njye ndi umukuru wa press one nk’uko babimbaza ndi umu producer w’imiziki wo muri press one. Naho ubundi Press one ifite ubundi buyobozi.”

Dusoza ikiganiro twagiranye na Lick Lick, akaba  yadutangarije ko mu mishinga ya vuba press one ifite harimo kuba hagiye gusohoka amashusho y’indirimbo Igitangaza ya The Ben ndetse kandi Meddy na K8 buri umwe ku giti cye akaba yitegura gushyirira hanze rimwe indirimbo n’amashusho yayo.

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...