Uyu
munsi hategerejwe ibirori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or bihabwa uwahize
abandi haba mu kiciro cy’abagabo n’abagore ndetse no mu bato. Mu cyiciro cy’abagore,
hari ibyiringiro ko Arsenal WFC yabona Ballon d’Or ya mbere nyuma y'uko baheruka
kubona Champions League yabo ya kabiri.
Nk’uko
byemejwe, nta muntu n’umwe uzi umukinnyi uri buze guhabwa Ballon d’Or atiko hari abahabwa
amahirwe menshi kurusha abandi. Mu bagore, uhabwa amahirwe ni;
1. Mariona
Caldentey
Uyu
mugore ukomoka muri Spain akaba akinira ikipe ya Arsenal yagezemo avuye muri FC
Barcelona y’abagore, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or nyuma
yuko yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize aho yahesheje Arsenal igikombe cya Champions League
batsinze FC Barcelona igitego 1-0.
Mariona
Caldentey yatsinze ibitego 18 ndetse anatwara Champions League. Uyu mugore
akaba akina mu kibuga hagati.
2. Alexia
Putellas
Putellas wa FC Barcelona ni
umwe mu bakinnyi bazandikwa mu bitabo bya ruhago y’abagore bigendanye n’ibyo
akora ndetse akomeje gukora. N’ubwo batabashije gutwara Champions League, Alexia
Putellas ari guhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka.
3. Aitana
Bonmati
Uyu
ni we ubitse Ballon d’Or 2 z’imwaka ishize mu bagore akaba ari mu bahabwa
amahirwe yo kwegukana iyi Ballon d’Or. Akinira FC Barcelona ndetse akaba
akomoka muri Spain.
Aitana Bonmati na Alexia Putellas bafite uduhigo two gutwara Ballon d’Or inshuro ebyiri zikurikiranya mu gihe umwe muri bo yatwara indi Ballon d’Or, yaba aciye kuri mugenzi we.
Mariona wa Arsenal ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or ya 2025
Putellas wa FC Barcelona ni umwe mu bashobora gukomeza kwandika amateka akakaye muri ruhago y'abagore
Mu gihe Aitana Bonmati yatwara Ballon d'Or y'uyu mwaka, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere utwaye Ballon d'Or 3 zikurikiranya