Murekatete yegukanye imodoka; Miliyoni 871 Frw atangwa nk’ishimwe ku baguzi basabye fagitire-AMAFOTO

Ubukungu - 21/11/2025 4:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Murekatete yegukanye imodoka; Miliyoni 871 Frw atangwa nk’ishimwe ku baguzi basabye fagitire-AMAFOTO

Murekatete Helena wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yegukanye imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw binyuze muri gahunda ya "Tenga Promo" y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (RRA) atangaza ko agiye gukangurira n'abandi gusaba Fagitire za EBM.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 kuri Zaria Court. Murekatete yabwiye itangazamakuru ko yumvise ibijyanye na 'Tenga Promo' binyuze kuri Televiziyo Rwanda "bavuga ko hari abanyamahirwe bazatsindira imodoka mu gihe bazaba basabye Fagitire ya EBM bagiye guhaha, kandi si imodoka gusa, ahubwo bazajya basubizwa na 10%, ubwo guhera ubwo mbijyamo nkanda *562# nkurikiza amabwiriza, none rero igihembo nyamukuru ndacyegukanye."

Murekatete yavuze ko asanzwe akora ibijyanye no gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi, kandi ko asanzwe atunze imodoka. Akomeza agira ati “Mfite ibyishimo byinshi cyane, umutima wanjye uranezerewe.”

Komiseri Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (RRA), Dr. Murasi Innocente, yavuze ko hagati ya Nyakanga n'Ugushyingo 2025 batanze amafaranga agera kuri Miliyoni 871 Frw yahawe abaturage baguze ibintu bagasaba Fagitire.

Ati: "Duherutse gutanga Miliyoni 871 Frw [Mu gihembwe cya Gatatu] ku baguzi barenga ibihumbi 88. Rero, nagirango dufatanye muri uyu mwanya wo kwishima n'aba bafatanyabikorwa kugirango turebe ko ibyo twagezeho byakomeza bikikuba nanone, ndetse tukanabisigasira."

Muri rusange kuva iyi gahunda yatangira, hamaze gutangwa ishimwe kuri TVA agera kuri Miliyari 2.4 Frw. Dr. Murasi Innocent akomeza ati "Abaguzi ari nabo uyu munsi twaje kwishimira, sinabura kuvuga y'uki mwagize neza gutanga urugero, rero byari bikwiriye y'uko bigaragara y'uko bya bindi tuvuga atari amagambo."

Iyo umuguzi yatse inyemezabuguzi ntayihabwe agatanga amakuru ku kigo  Gishizwe Gishinzwe imisoro (RRA) ahabwa 50% by'ibihano bihabwa uwimanye inyemezabuguzi.

Kuva gahunda ya "Tenga Promo" yatangizwa hatangwa ishimwe ry'amafaranga 10% kuri buri wese ugura ibicuruzwa agasaba Fagitire, abantu 430,27 bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda mu gihe cy'amezi ane ashize. Aba bavuye kuri 79,000 bari bariyandikishije mbere.

Umubare w'inyemezabuguzi wageze kuri Miliyoni 3, 317,899. Umusoro ku nyongera- gaciro (VAT Out Put) wo wageze kuri Miliyari 24.8.

Dr. Murasi Innocent agasobanura ko ashingiye ku mibare bafite bigaragaza ko abantu bitabira iyi gahunda ya 'Tenga Promo' kuko kwakira Fagitire biherekezwa no guhabwa ishimwe bitewe n'ibyo wahashye cyangwa se waguze.

Akomeza agira ati: "Navuga ko na mbere babyitabiriye, ariko bari bacye. Ariko aho tuboneye abafatanyabikorwa iyi mibare irivugira n'ubwo tutavuga ko baryitabira ku buryo bushimishije ariko inyongera yo yaragaragaye ari nayo mpamvu dukomeza dushimira abafatanyabikorwa."

Yavuze ko gutanga ibihembo birimo imodoka biri mu murongo wo kwereka buri wese ko ibihembo bitangwa kandi bikongerwa biturutse ku bafatanyabikorwa bagenda babona.

Umuyobozi wa AMBI Tech, Patrick Ndahiro yavuze ko kuva batangira gukorana na RRA bamaze gutanga hafi Miliyoni 150 Frw ku bantu barenga ibihumbi bitatu binyuze muri gahunda ya "Tenga Promo."

Ati: "Icyo nakwibutsa abantu n'uko muri 'Tenga Promo' ari ubuntu, nta mafaranga bisaba, icyo bigusaba ni ugusaba inyemezabuguzi, ubundi tukaguha amanota. Ayo manota n'icyo ukinisha kugirango utsinde ibi bihembo birimo n'imodoka.”

Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, RRA iheruka kwinjira mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd., bwiswe “TengaPromo”. Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa TVA, kuri fagitire agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bimuhesha amanota.

Buri manota umuguzi abonye, afite ibihembo bigendana ashobora gukinira akanze *562#, biri hagati ya 5000 Frw na miliyoni 1 Frw. Abaguzi basaga 1200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

Murekatete yegukanye imodoka binyuze muri 'Tenga Promo" atangaza ko yabimenye binyuze kuri Televiziyo Rwanda


Komiseri Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (RRA), Dr Murasi Innocente yatangaje ko mu gihe cya gatatu cyo gutanga 10% ku baguzi basabye Fagitire batanze amafaranga angana na Miliyoni 871 Frw 


Umuyobozi Mukuru wa Ambi Tech Ltd, Ndahiro Patrick [Ubanza ibumoso] yavuze ko bamaze gukoresha arenga Miliyoni 150 Frw mu bihembo bya "Tenga Promo"

Murekatete Helena wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yegukanye imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw binyuze muri gahunda ya "Tega Promo"

 Denis yahawe ibihumbi 500 Frw (500,000 Frw) yavuye kuri 10% rya tva iri kuri fagitire yasabye mu bihe bitandukanye

Murekatete yavuze ko yihaye intego yo gukangurira abandi kwitabira gahunda ya 'Tenga Promo' y' Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd

Imodoka ya Kia Sorento ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw yahawe Murekatete Helena


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...