Murashoboye kandi murashyigikiwe - Minisitiri wa siporo abwira Amavubi yatsinze Cape Verde

Imikino - 29/09/2026 8:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Murashoboye kandi murashyigikiwe - Minisitiri wa siporo abwira Amavubi yatsinze Cape Verde

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" nyuma yo gutsinda Cape Verde ayibwira ko ishoboye kandi ko ishyigikiwe.

Kuri uyu wa Kabiri saa kumi Nebyiri kuri Estadio Nacional Tubaroes Azuis nibwo Cape Verde yakiriye Amavubi mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya,Uganda na Tanzania.

Muri uyu mukino wo mu itsinda K,Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1 ahita ayobora iri tsinda n’amanota 6 mbere y’uko Mali ijya mu kibuga na Mali. Ni ibitego bya Niyomugabo Claude na Iradukunda Elia Tatou mu gihe kimwe cya Cape Verde cyo cyatsinzwe na Gilson Tavares.

Nyuma y’uyu mukino,Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire abinyujije kuri X yashimiye Amavubi ayabwira ko ashoboye kandi ko ashyigikiwe

Ati:”Mwakoze gukotana mukagaragaza ko muri bato batari gito .Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego maze u Rwanda Rweme”.

Amavubi yatsinze Cape Verde ivitego 2-1 nyuma y’uko yaherukaga gutsinda Liberia ibitego 3-1 muri Stade Amahoro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...