Kuri uyu wa Kabiri saa kumi Nebyiri kuri Estadio
Nacional Tubaroes Azuis nibwo Cape Verde yakiriye Amavubi mu mukino wo ku munsi
wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri
Kenya,Uganda na Tanzania.
Muri uyu mukino wo mu itsinda K,Amavubi yatsinze Cape
Verde ibitego 2-1 ahita ayobora iri tsinda n’amanota 6 mbere y’uko Mali ijya mu
kibuga na Mali. Ni ibitego bya Niyomugabo Claude na Iradukunda Elia Tatou mu
gihe kimwe cya Cape Verde cyo cyatsinzwe na Gilson Tavares.
Nyuma y’uyu mukino,Minisitiri wa Siporo,Nelly
Mukazayire abinyujije kuri X yashimiye Amavubi ayabwira ko ashoboye kandi ko
ashyigikiwe
Ati:”Mwakoze gukotana mukagaragaza ko muri bato batari
gito .Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka,
ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego maze u Rwanda Rweme”.
Amavubi yatsinze Cape Verde ivitego 2-1 nyuma y’uko
yaherukaga gutsinda Liberia ibitego 3-1 muri Stade Amahoro.
