Jean Paul Murara avuga ko yatangiye muzika akiga mu mashuri abanza i Butare. Icyo gihe we na bagenzi be ngo bakundaga kwigana imiririmbire ya Orchestres zari zikomeye zaho nka Nyampinga, Galaxy Band n’izindi. Ibi nibyo byatumye we na bagenzi be bashinga orchestres z’abana, bakajya baririmba ariko bitari iby’umwuga. Muzika yarushijeho kuyikunda ubwo yigaga amashuri yisumbuye muri Seminari nto yo ku Karubanda. Indirimbo nyinshi abantu bamumenyeho ngo niho yazandikiye.
Muri 2001 nibwo yagiye kwiga kaminuza nkuru y’u Rwanda (yahoze ari UNR ubu ni kaminuza y’u Rwanda). Icyo gihe yigaga Sciences and technology mu gashami ka Applied Mathematics. Amasomo ye yayafatanyaga no kuririmba muri Salus populi, abihagarika muri 2003, atangira kuririmba ku giti cye. Muri 2006 nibwo indirimbo ze yazijyanye muri Studio, ahita atangira gutunganya album ya mbere yise ‘Nzaririmba’. ‘Ubuhamya’, Inyenyeri inyobora’,’Umwami nyakuratwa’,’Nzaririmba’, ni zimwe mu ndirimbo zamenyakanye cyane kuri iyi album. Uretse indirimbo zo guhimbaza Imana zo muri gaturika, Murara anaririmba n’indirimbo zisanzwe zitanga ubutumwa bwiza bunyuranye harimo urukundo, ubworoherane n’ibindi. .
Kuminuza, kwigisha yakunze kubifatanya no kuririmba
Nubwo akora muzika ariko Murara yakunze kuyifatanya no kuminuza mu masomo ye ndetse nyuma aza no guhabwa kwigisha. Muri 2008 nibwo yagiye mu gihugu cya Finland kwigayo icyiciro cya ‘Maitrise’, akirangiza muri 2010. Muri 2010 nibwo yatangiye kwigisha imibare mu cyahoze ari KIST . Muri uwo mwaka ninabwo yatangiye gutunganya album ya 2 yise’Umushumba wanjye’. Kuba yarayikoze akiri mu mahanga, Murara avuga ko ariyo mpamvu atabonye uko ayimenyekanisha mu Rwanda.
Ati “ Album yararangiye ariko abantu benshi ntabwo bayizi kuko sibanonye umwanya wo kuyimenyekanisha nkora ibitaramo .Uwayishaka kereka ayiguze kuko ubu iri ku isoko. Ibitaramo biyimenyekanisha nzabikora mu minsi iri imbere.”
Hagati ya 2013 na 2016 Murara yari muri Suede aho yagiye gukurikira amasomo‘Doctorat’. Kwigisha no kwiga ibindi byiciro avuga ko aribyo ahanini byatumye abantu badakomeza kumwumva cyane muri muzika ariko ngo ntiyigize ayihagarika.
Ati “ Abantu benshi turahura bakambaza niba narahagaritse muzika. Umenya ahari ari uko batumva nateguye igitaramo cyangwa ngo ngire icyo ntumirwamo ariko sinahagaritse muzika ahubwo ni uko nyikora mbifatanya n’izindi nshingano zirimo n’amasomo.”
Album 'Umushumba wanjye' yamurikiye bwa mbere muri Suede ubu iri ku isoko ahagurishirizwa 'albums' z'abahanzi cyane cyane muri Nakumatt na Librairie Caritas
Ku mazina ye hiyongereyeho ‘WIMAS BAND’
Muri 2014 nibwo Murara yagize igitekerezo cyo gushinga Band bazajya bafatanya mu bitaramo binyuranye. Iyi nanayo mpamvu asigaye akoresha amazina ye bwite’ Murara Jean Paul’ akanongeraho WIMAS BAND.
Ati “ WIMAS BAND tuzajya dufatanya mu bitaramo byose kuko njye sinjya ndirimba mu gitaramo nkoresheje CD. Kuririmba live music bisaba ibintu byinshi ariko iyo ufite Band mukorana iteka, biroroha.Kuri ubu amazina y’ubuhanzi nsigaye nkoresha ni Murara Jean Paul and Wimas Band.”
Jean Paul Murara hamwe n'itsinda rya WIMAS Band
Agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Butare yakuriyemo, akanayikomoramo inganzo
Kuva yatangira muzika, Murara avuga ko uretse ibitaramo yakoreraga muri kaminuza ya Butare, nta gitaramo cyihariye cye bwite yigeze akorera muri Butare. Tariki 30 Nzeli 2016, nibwo azakorera igitaramo cye cya mbere ku ivuko. Ni igitaramo kizabera kuri 144 hazwi nko kwa Semuhungu guhera saa mbiri z’ijoro. Murara yatangarije inyarwanda.com ko ari igitaramo azakora mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bya muzika ariko akazanashimishwa ni uko azaba abashije gutaramira ku ivuko ku nshuro ya mbere.
Ati “ Bizaba ari ibyishimo gutaramira ku ivuko ari naho nakomoye inganzo yanjye. Nzataramira abantu , ndirimba indirimbo ziganjemo izo hambere ariko hazaba harimo n’izubu.”
Murara Jean Paul arubatse, afite n’abana 3, umukuru afite imyaka 5. Uretse igitaramo azakorera i Huye, Murara avuga ko mu minsi iri imbere ateganya gukora n’ibindi binyuranye mu rwego rwo kurushaho kwagura muzika ye no kwegerana n’abakunda ibihangano bye.