Muraho mukundwa- Umukunzi wa The Ben yakomoje ku rukumbuzi amufitiye habura amajoro mbarwa agasesekara mu Rwanda

Imyidagaduro - 26/07/2022 8:12 PM
Share:
Muraho mukundwa- Umukunzi wa The Ben yakomoje ku rukumbuzi amufitiye habura amajoro mbarwa agasesekara mu Rwanda

Uwicyeza Pamella yongeye kwerekana ko akumbuye umukunzi we The Ben ubura amajoro mbarwa agasesekara mu Rwanda, aho azakorera igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera muri BK Arena.

Biragoye kuba havugwa abakobwa b’ibyamamarekazi barenga 5 muri iki gihe hatumvikanyemo Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa bavugisha abatari bacye kubera imiterere ye, byagera ku kuba ari umukunzi w’icyamamare mu muziki The Ben bikaba ibindi.

Mu gihe habura amasaha mbarwa The Ben bitegura kurushinga agasesekara mu Rwanda, Pamella yerekanye ko akumbuye cyane uyu musore akaba rudasumbwa we nk’uko yabigaragaje mu butumwa buherecyejwe n’akamenyetso k’umutima yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Pamella yagize ati:"Muraho mukundwa " bidatinze The Ben nawe yahise amwereka ko amukunda kandi amuzirikana, mbega atari urw’umwe bakumburanye, akoresheje akamenyetso ku mutima.

Urukundo rwa The Ben na Uwicyeza Pamella rukaba rwaratangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2019, bidatinze aba bombi babishyira ku karubanda binyuze mu magambo y’imitoma batasibaga guterana yaba ku minsi y’amavuko yabo no mu bindi bihe bitandukanye.

Kuwa 17 Ukwakira 2021 akaba aribwo The Ben yateguye ibiruko n’umukunzi we mu birwa bya Maldives, aho yanatereye ivi hasi asaba Pamella ko bazabana undi nawe arabimwemerera anambara impeta ye y’integuza.

Amashusho mato ya The Ben yambika impeta Uwicyeza Pamella mu Ukwakira 2021

Aka ya ndirimbo Pamella arumva amasaha atagenda ngo yongere guhura n'umukunzi we bitegura kurushinga

The Ben harabura amasaha mbarwa akakirwa na benshi bamukumbuye cyane by’umwihariko umukunzi we Pamella 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...