Biragoye kuba havugwa abakobwa b’ibyamamarekazi
barenga 5 muri iki gihe hatumvikanyemo Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa
bavugisha abatari bacye kubera imiterere ye, byagera ku kuba ari umukunzi w’icyamamare
mu muziki The Ben bikaba ibindi.
Mu gihe habura amasaha mbarwa The Ben bitegura kurushinga agasesekara mu Rwanda, Pamella yerekanye ko akumbuye cyane uyu musore akaba rudasumbwa we nk’uko yabigaragaje mu butumwa buherecyejwe n’akamenyetso k’umutima yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Pamella yagize ati:"Muraho mukundwa " bidatinze The Ben
nawe yahise amwereka ko amukunda kandi amuzirikana, mbega atari urw’umwe
bakumburanye, akoresheje akamenyetso ku mutima.
Urukundo rwa The Ben na Uwicyeza Pamella rukaba rwaratangiye
kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2019, bidatinze aba bombi babishyira ku karubanda
binyuze mu magambo y’imitoma batasibaga guterana yaba ku minsi y’amavuko yabo
no mu bindi bihe bitandukanye.
Kuwa 17 Ukwakira 2021 akaba aribwo The Ben yateguye
ibiruko n’umukunzi we mu birwa bya Maldives, aho yanatereye ivi hasi asaba Pamella
ko bazabana undi nawe arabimwemerera anambara impeta ye y’integuza.
Amashusho mato ya The Ben
yambika impeta Uwicyeza Pamella mu Ukwakira 2021
Aka ya ndirimbo Pamella arumva amasaha atagenda ngo yongere guhura n'umukunzi we bitegura kurushinga
The Ben harabura amasaha mbarwa akakirwa na benshi bamukumbuye cyane by’umwihariko umukunzi we Pamella