Munyana Cynthia yatorewe kuyobora ishyirahamwe y'Umukino wo koga mugihe k'Imyaka 4

Imikino - 25/08/2024 2:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Munyana Cynthia yatorewe kuyobora ishyirahamwe y'Umukino wo koga mugihe k'Imyaka 4

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024,Mu cyumba k'Inama cya Minisiteri ya Siporo, habereye amatora ya komite nyobozi ya Federasiyo y'umukino wo koga mu Rwanda.

Munyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda asimbuye Girimbabazi Ruganira Pamela warumaze imyaka 4 muri izo nshingano. 

Muri ayo matora, Visi Perezida wa mbere yabaye Rusamaza Bayiro Alphonse asimbuye Uwitonze Jean Sauveur. Visi Perezida wa Kabiri ni Umuhoza Betty wasimbuye Uzabakiriho Innocent warusanzwe muri izi nshingano. 

Umunyamabanga Mukuru  yagizwe Umutoniwase Florentine asimbuye Bazatsinda James Umubitsi yabaye Mushimiyimana Chantal,uyu akaba yongeye kugirirwa icyizere n'Abanyamuryango. 

Iyi komite nshya, yatowe kuri iki cyumweru, ije usimbura komite icyuye igihe, yari yaratowe tariki ya 26 Mutarama 2020,

Mu gutangiza aya matora Girimbabazi  Pamela wari usoje manda ye mu kuyobora iri shyirahamwe, yashimiye abo bafatanyije kuyobora iri ishyirahamwe mu gihe cy'imyaka 4, abashimira umuhate bagaragaje, maze asaba n’abaribugirirwe icyizere kuzakomereza aho basanze uyu mukino, abasaba kuzusa ikivi basize batusije. 

Girimbabazi Pamella yagize ati "Ni manda byagenze neza. Mu by'ukuri twakoze mu gihe cy'imyaka ibiri, kuko ibiri ya mbere hari icyorezo cya Covid19, kandi twishimiye cyane ibikorwa twagezeho.

Biragaragara ku mpande zose, haba mu bakinnyi, abatoza, ndetse n'uko u Rwanda ruhagaze muri uyu mukino haba ku Isi no muri Afurika. Turabyishyimiye, kandi twifurije komite nshya ko bazashyiramo imbaraga umukino ukaguma gutera imbere, ndetse bakanarenza ku byo twakoze.

Ikintu nishimira ni uko abakinnyi biyongereye kandi babikunda, umukino ugenda utera imbere iyo umubare w'abawukina uzamutse. 

Ubu dufite abakinnyi barenga 100 bafite ubushake, ikindi nishyimira ni uko harimo abasifuzi b'umukino wo koga barahari batojwe kandi babikunze. Aba bazafasha cyane mu iterambere ry'ibikorwa bya Frderasiyo.

Icya nyuma nishyimira ni uko u Rwanda rumaze kugera aheza mu mukino wo koga ku rwego rw'Isi. Mr Hussein uhagarariye uyu mukino ku Isi aratuzi, ndetse dufite imishinga yo kubaka aho gukinira uyu mukino, na Dr Mohammed uhagarariye uyu mukino muri Afurika arabizi ko dufitanye ubufatanye bwiza, ku buryo uyu mukino uzatera imbere.

Ibitaragegenze neza navuga, hari ibyo twifuzaga byo kugera ku mishinga yo kubona ahantu ho kogera hazafasha abakinnyi kugira ngo bagire ubwisanzure, ariko hari icyizere ko abadusimbuye bazabigeraho. Ikindi ni imyumvire, amakipe yacu aracyari hasi mu iterambere, ubushobozi, ndetse no gukorera hamwe.

Nyuma yo gutorwa Munyana Cynthia watorewe kuyobora irishyirahamwe, yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere, abasezeranya ko azakora igishoboka cyose ngo umukino wo koga ukomeze kuzamuka ku ruhando mpuzamahanga.  

Yashimiye komite icyuye igiye ku byo bagezeho, Abasaba ko ibitekerezo byabo bazakomeza kubitanga kuko uyu mukino ukibakeneye. 

Munyana Cynthia yagize ati "Nitwa Munyana Cynthia, nkaba natorewe kuyobora Federatisiyo y'Umukino wo koga. Ikibanze numva tugomba kureba icyakozwe, hanyuma tukagerageza kurushaho kugira ngo uyu mukino utere imbere mu Rwanda, nkafatanya n'abanyamuryango, haba abari bari hano, n'abandi bifuza kutwiyungaho. 

 Uyu ni umukino ushobora gutuma dushishikariza abantu gahunda ya Visit Rwanda. Nk'iriya mikino ibera mu biyaga, tugomba kuyiteza imbere ku buryo abantu babona ko mu Rwanda ari ahantu habera imikino yo koga, bakanagira icyizere ko uwo mukino wagenda neza mu Rwanda, kandi bakaba banahakorera imikino myinshi.

Turaza gufatanya na komite iriho twige ku kuba twaha ubuzima gatozi abanyamuryango.Kuri gahunda yo kubaka Piscine ya Olympic, byo bigomba gukorwa kuko tugomba kugira ahantu ho gukinira imikino mpuzamahanga.


Mu ishyirahamwe y'umukino wo koga, habaye amatora yo gusimbuza manda yari icyuye igihe


MUNYANA Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe y'Umukino wo koga, asimbuye GIRIMBABAZI Ruganira Pamela 


U Rwanda rumaze kugera ahashimishije mu mukino wo koga ku rwego rw'isi 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...