Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026 imbere y’urubyiruko rwitabiriye igitaramo ngarukakwezi cyiswe “Connect and Cheers” mu Kigo cy’Urubyiruko Light Centre Kabuga mu Karere ka Gasabo, cyari cyakomereje ku nsanganyamatsiko igira iti “Vuga oya ku biyobyabwenge, uvuge yego ku hazaza mu mwuga wawe.”
Ni ikiganiro yatanze mu gihe imibare igaragaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ikomeje kuzamuka. Munyakazi Sadate ufite izina rizwi cyane ku rubuga rwa X akoresha nk’umuyoboro anyuzamo ibitekerezo bye, afata ibi biganiro “nk’umwanya mwiza ku rubyiruko ngo rwigishwe, ruhabwe amasomo ku kwirinda ibiyobyabwenge, aho rugaragarizwa itandukaniro ry’uwabaswe na byo n’uwagize amahitamo atandukaniye.”
Ashingiye ku buhamya bwe bwite, Munyakazi Sadate yavuze ko mu bwana bwe yakuriye mu nzira y’inzitane kimwe n’abandi benshi muri icyo gihe cya nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyakora amahitamo yakoze akaba ari yo yamugize uwo ari we uyu munsi.
Yagize ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abantu, idutwara ibintu, idutwara abana bangana namwe, idutwara ababyeyi, idutwara inshuti, idutwara urungano. Iyo mba narahisemo ibiyobyabwenge, aka kanya iyo mba ntari i Mageragere [mu Igorerero], mba nibereye mu kigo ngoraramuco cyangwa ndi mu muhanda; ndi umuntu udasobanutse.”
Yunzemo ko “Ariko kuko nahisemo uwo ndi we uyu munsi, nkagira amahirwe yo kugira igihugu n’abayobozi ntagereranywa; byamfashije ko uyu munsi Munyakazi Sadate yavuye ku mwana wirwanaho, akaba ari umwana urwana ku gihugu cye. …kuko uyu munsi kuba nicaye hano ndi kubaganiriza, ndi kubigirira igihugu cyanjye.”
Ku meza y’ibitaramo yanatangiweho ubuhamya bw’umuhanzi Fireman Vayo ku rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge ku wo byabase, Munyakazi Sadate yavuze ko umusaruro w’amahitamo y’umuntu, arenga nyirubwite ubwe akagera ku bamukikije, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
Yerekanye ko umurongo w’Igihugu n’imbaraga gishyiramo mu guteza imbere abaturage, biba bikwiye gutuma uwabigendeyemo neza aba akwiriye kubaho yibonera ibyo akenera byose.
Ati: “Dushaka urubyiruko rufite kashi. … Inama ngira urubyiruko, ni uko bishoboka. ….Ndi urugero rw’ibishoboka. Nibakore kandi ndababwiza ukuri ko twavuye ahabi hashoboka, turi kujya mu bwiza butagereranywa.
Byose tubikesha Umugaba w’Ikirenga [Perezida Paul Kagame], akaba yaratugiye imbere tumujya inyuma. … Abanyarwanda tugomba kuzaba abakire. Tuzabigeraho tubikoreye kandi tuzabigeraho ku bw’ububasha bw’Imana ndetse no ku bw’ubuyobozi bwiza dufite.”
Yanzuye ko “Nuhitamo kunywa ibiyobyabwenge, ejo uzaba umuntu udasobanutse ku gihugu cyawe, kuri wowe ubwawe no ku muryango wawe. Uzugarizwa n’ubukene, ubujiji ndetse n’ibibi byose biranga umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, yagaragaje ko hafi 13% by’abanyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35 bigeze gukoresha nibura ubwoko bumwe bw’ibiyobyabwenge harimo inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge bikomeye.
Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda igaragaza ko urubyiruko ruri mu cyiciro cy’abafatirwa cyane mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ari abafite hagati ya 18-30.

Umushoramari Munyakazi Sadate[uri ibumoso] yeretse urubyiruko ko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe angana

"Turashaka urubyiruko rufite kashi. Inama ngira urubyiruko, ni uko bishoboka. Ndi urugero rw’ibishoboka" Munyakazi Sadate
